Guverinoma y’u Rwanda iri gutegura gahunda yo kugabanya uturere twakorerwagamo gahunda yiswe Vision Umurenge Program (VUP). Iyi gahunda ifasha abaturage mu buryo bw’imfashanyo-ngoboka, abahabwaga akazi n’izindi nyungu zishingiye kuri iyo gahunda.
Nyuma y’urugendo rw’iminsi itanu yagiriraga mu Rwanda, umuyobozi wungirije ushinzwe amajyambere arambye muri Banki y’Isi, Rachel Kyte, yavuze ko yashimye icyerecyezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gushyiraho politiki ziganisha ku kuzamura ubukungu.
Kuwa Mbere tariki 30/01/2012, Perezida Paul Kagame yashyikirijwe igihembo n’umuryango w’Abakuru b’ibihugu by’Afurika, kubera uburyo Leta y’u Rwanda ishyira ingufu mu kurwanya indwara ya Malariya.
Abaturage batuye umujyi wa Muhanga ariko mu gice kigaragara ko kikiri icyaro barinubira ko amafaranga basabwa gutanga buri mwaka ku butaka ari menshi.
Umunsi w’intwari wizihizwa tariki ya mbere Gashyantare, uyu mwaka uzizihirizwa ku rwego rw’umudugudu aho Abanyarwanda b’ingeri zose bazahura maze bakaganire ku butwali, ibiranga intwali ndetse n’amateka y’itwari z’u Rwanda.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 29/01/2012 Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ari kumwe n’umufasha we bakiriwe ku meza na minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi.
Perezida Kagame, tariki 29/01/2012, yateye igiti mu mwanya u Rwanda rwagenewe imbere y’inyubako nshya y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) iri Addis Ababa muri Ethiopia.
Abantu bigaragambya mu murwa mukuru w’u Buholandi, La Haye, bategereje Paul Rusesabagina ugomba kugera muri iki gihugu, aho aributange ijambo mu muhango wo kwibuka Dr. Martin Luther King.
kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri ishinze ibikorwa by’ikiremwamuntu muri Congo Brazzaville, yatangaje ko bashyizeho tariki 30/06/2012, nk’itariki ntarengwa yo kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda baba muri iki gihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu ruzinduko akomeje kugirira mu gihugu Cya Ethiopia, yanatashye inyubako izakoreramo icyicaro cy’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, iri i Addis Abeba.
Perezida Kagame uri mu gihugu cya Ethiopia, uyu munsi tariki 28/01/2012, yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bagize komite ngena bikorwa y’umuryango NEPAD (Heads of State and Government Orientation Committee [HSGOC]).
Mu muganda wabereye mu karere ka Nyaruguru,uyu munsi tariki 28/01/2012, Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gushishikariza Abanyarwanda kurwanya imirire mibi n’indwara ziterwa nayo. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ku rubuga rwa twitter, yatangaje ko kugeza ubu imiryango igera ku 16,000 mu gihugu hose yugarijwe (...)
Mu kiganiro cyo kumurikira abaturaga ba Gakenke ibyo akarere kagezeho hagaragaye ibikorwa byinshi bishimishije ariko imitangire ya servise iracyari hasi mu bice bimwe na bimwe nk’uko abaturage babigaragaje.
Ngirabacu Desiré, umuforomo ku ivuriro “Gira ubuzima” riri mu kagari ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, kuva mu gitondo cya tariki 26/01/2012, yaratorotse nyuma yo gutera urushinge umugabo witwa Muhigana Alphonse agahita ahasiga ubuzima.
Inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Musanze yateranye tariki 27/01/2012 yafashe icyemezo cyo kwirikana burundu umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo, Iyamuremye Jean Damascène, azira gutwara gutwara amafaranga miliyoni abaturage bari barabikije muri SACCO y’umurenge.
Nyuma y’iminsi itatu ari mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa gatanu tariki 27/01/2012 Perezida Kagame yageze muri Ethiopia aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) izaba tariki 29 na 30/01/2012.
Ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda baba muri Uganda mu gitondo cy’uyu munsi, muri Hotel Serena, mu mujyi wa Kampala, Perezida Kagame yababwiye ko kuba asuye Uganda ishuro eshatu muri iyi minsi bidatangaje kandi ko nta n’ikibazo kirimo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buratangaza ko bwiteguye gufasha urubyiruko rwo muri aka karere rurangije amasomo y’imyuga Iwawa.
Ikindi gice cy’ingabo za FDLR cyatahutse ku bushake, tariki 26/01/2012, cyakiriwe mu kigo cya gishinzwe gusubiza mu buzima busazwe abahoze ku rugerero cya Mutobo.
Nyuma yo guhabwa imidali itatu yo mu rwego rwo hejuru kubera uruhare yagize mu ibohozwa ry’igihugu cya Uganda, Perezida Kagame yatangaje ko imidali yahawe ayituye Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bagize uruhare mu ibohorwa ry’ibihugu byombi.
Habonetse andi makuru yemeza ko umuherwe utakibarizwa mu Rwanda, Tribert Ayabatwa Rujugiro, afite uruhare mu gutera inkunga ibikorwa bikomeje guhungabanya umutekano mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’ingabo z’igihugu mu gace ka Muhanga, Kamonyi, Nyanza n’agace gato ka Huye, Colonel Kananga, aratangaza ko umuntu wese utinyuka gutera ibisasu mu bantu aba ari ingegera kuko kenshi aba yakoreshejwe n’inda gusa.
Abana babiri b’abakobwa barererwa mu kigo cy’imfubyi kitwa Nyampinga mu karere ka Huye, bafashwe na polisi yo mu karere ka Nyanza ubwo bari batorotse berekeza mu mujyi wa Kigali.
Umushinja cyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga, yatangaje ko u Rwanda rwakiriye neza kuba Leo Mugesera yoherejwe kuburanira mu Rwanda.
Uyu munsi Perezida Kagame yageze muri Uganda aho yitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi wo kubohora igihugu cya Uganda. Muri uyu muhango uzaba ejo tariki 26/01/2012, Perezida Kagame azahabwa umudari nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu ibohozwa rya Uganda kuko yari mu ngabo za National Resistance Army (NRA) za Yoweli (...)
Umuyobozi wungirije ushinzwe amajyambere arambye muri Banki y’Isi, madame Rachel Kyte, azagirira uruzinduko mu Rwanda kuva ejo tariki 26/01/2012 kugeza tariki 29.
Urubyiruko rugera 47 ruturutse mu mpande zitandukanye z’isi ruteraniye mu mahugurwa yo kurwanya ubwihebe yateguwe n’ikigo nyafurika kita ku nyigisho z’ingenzi (Africa Center for Strategic Studies). Ayo mahugurwa arimo kubera i Kigali kuva tariki 23/01/2012.
Nyuma yo kugera i Kigali ahagana mu ma saa sita z’ijoro Leon Mugesera nyuma yo kwambikwa amapingu yahise ashyirwa mu modoka ajyanwa muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930
Abantu bagera kuri 16 bakomerekejwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade, cyaturitse ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 24/01/2012, mu masaha y’isaa Moya na 15, kuri Rond Point nini yo mu mujyi wa Muhanga, mu kagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye.