Uhagarariye Somalia mu Rwanda yatangaje ko yiteguye gukora igishoboka cyose kugira ngo afashe urubyiruko rw’u Rwanda kugeza ku Banyasomaliya inkunga rwabageneye.
Mu rukerera rwo kuwa gatandatu tariki 25/02/2012 imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite nimero RAC 754 A yajyaga Kigali yakoreye impanuka mu karere ka Musanze ahitwa kuri Koncaseri ikomeretsa abantu 3 bari bayirimo inangiza inzu.
Kubera ko akunda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, umubyeyi witwa Mpinganzima Zayinabu utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yabyaye umwana w’umuhungu amwita Paul Kagame.
Minisitiri muri Perezidanse ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga, Ignace Gatare, yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Musanze mu muganda ngaruka kwezi bawusoza bungurana ibitekerezo. Abaturage bishimiye ko n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru babegera bagakorana.
Minisitiri w’Intebe wakoreye igikorwa cy’umuganda mu karere ka Rulindo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/02/2012, yasabye abaturage batuye aka karere kurushaho gutura mu midugudu, bitewe n’uko ariko karere kakiri inyuma ugereranyije n’urugero igihugu kiriho.
Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR), kuri uyu wa Gatanu tariki 24/02/2012 rwafashe icyemezo cyo kohereza urubanza rwa Fulgence Kayishema ushinjwa ibyaha bya Jenoside kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa n’abanyamabanga nshingwabikorwa babiri b’utugari, birukanywe ku mirimo yabo bashinjwa imicungire mibi y’umutungo wa Leta no gukoresha impapuro mpimbano. Byemejwe n’inama Nyanama y’akarere yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 24/02/2012.
Imbwa zariye abana batatu bo mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke, bari bagiye ku ishuri zibakomeretsa mu maso no mu mutwe bahita bamjyanwa mu mu bitaro bya Nemba.
Mu Ihururo ry’Abavuzi Gakondo bo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) haravugwa amakimbirane ashingiye ku mpano y’inka esheshatu zahawe Perezida waryo Rekeraho Emmanuel. Yazihawe mu busabane bwo gusoza umwaka no kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2011, bwabereye i Kabere mu Karere ka Nyagatare.
Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania byiteguye gukomeza ubufatanye mu guhererekanya amahugurwa, nk’uko byaganiriweho na Minisitiri w’Imbere mu gihugu wa Tanzania, Shamsi Nahodha wari wasuye umukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana, kuri uyu wa Gatanu tariki 24/02/2012.
Ndayishimiye Onesphore wabonye amanota ya mbere mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye mu Rwanda, atangaza ko iyo ntsinzi ayikesha gusenga, kubaha ababyeyi ndetse no gukoresha neza igihe cye.
Minisitiri w’Urubyiruko Nsengimana Philibert arasaba urubyiruko rwo mu karere ka Karongi kwitoza umuco wo gukunda akazi kuko ari wo musingi w’iterambere rirambye.
Abayobozi bakuru muri Guverinoma n’abo mu muryango wa Nyakwigendera Tharcisse Shamakokera bamusezeyeho mu cyubahiro, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 24/02/2012 mu nzu Inteko Ishingamategeko ikoreramo.
Mu gihe imihigo y’umwaka 2011-2012 isigaje amezi ane ngo igaragarizwe abayobozi, akarere ka Rulindo karerekana ko kamaze kwesa 70% by’imihigo yose kahize uko ari 44.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Karongi aratangaza ko gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenocide bitagomba gutegereza igihe cy’icyunamo gusa.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwashyizeho « ikayi y’imihigo » izajya yifashishwa mu guhiga no guhigura imihigo iganisha ingo ku iterambere zo muri iyo ntara ku iterambere.
Umusore witwa Nsengimana John yananiwe kubana n’abantu abitewe n’imico yatojwe n’inyamanswa z’ishyamba zamureze kuva akiri uruhinja kugeza akuze nyuma yo kujugunywa n’ababyeyi bamwibarutse.
Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yateranye tariki 22/02/2012 yongeye kwemeza ibihano yari yahaye abakozi 5 b’ako Karere bazira kurangara mu irushanwa ry’Imiyoborere myiza bigatuma akarere ka Rwamagana kakaba aka nyuma mu gihugu cyose gahawe amanota 0%.
Imishinga ya Leta n’iy’abikorera ifitiye abaturage akamaro ikorera mu nzego z’ibanze iramutse ihurijwe hamwe yatanga umusaruro wisumbuyeho; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), Prof. Anastase Shyaka.
Abasore batanu bashinjwa ubujura bwa mudasobwa zo mu biro (desktops) 16 n’ibikoresho byazo bibye ku kigo cy’amashuri cya La Colombiere mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 21/02/2012 bafungiye kuri station ya polisi i Remera mu mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, atangaza ko u Rwanda nta gahunda rufite yo guhamagaza Ambasaderi warwo mu Bufaransa. Yanavuze ko kuba u Rwanda rwaranze uwari gusimbura Ambasaderi y’u Bufaransa mu Rwanda ari uburenganzira bwa rwo kuko amategeko agenga ububanyi n’amahanga abyemera.
Mu kiganiro Perezida Kagame yatangiye mu nama yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buhinzi (IFAD) ibera i Rome mu Butariyani yagaragaje ko gufasha abahinzi bato kuzamura ibikorwa byabo no kwita ku mihindagurikire y’ikirere bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Depite Tharcisse Shamakokera wari uhagarariye umuryango FPR-Inkotanyi mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki 22/02/2012 mu bitaro byitiriwe umwami Fayisari.
Ambassade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafunguye icyumba gitanga amakuru kuri icyo gihugu “American Corner” mu Ishuri Rikuru ryigisha iby’Amahoteli n’Ubukerarugendo (RTUC) ishami rya Rubavu.
Papa Benedict wa 16 yatoye Musenyeri Lucinao Lusso guhagararira kiliziya Gatolika mu Rwanda, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ribitangaza.
Urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje gukusanya inkunga igenewe abaturage b’Abanyasomaliya rwateguye urugendo, tariki 24/02/2012, rubanziriza isozwa ku mugaragaro ry’iki gikorwa kimaze amezi agera kuri atandatu.
Inteko y’Abunzi yo mu kagali ka Nyabagengwa, umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera yateranye tariki 21/02/2012 yanzuye ko abagabo batanu bariye imbwa ebyiri n’ihene imwe bya Jean Bosco Gatera bazamwishyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Abakozi babiri b’akarere ka Rubavu bashinzwe amasoko na rwiyemezamirimo umwe, kuva tariki 21/02/2012, bafungiye ku biro bya polisi muri ako karere bazira gukoresha impapuro mpimbano mu itangwa ry’isoko ryo kubaka umuhanda muri aka karere.
Abanyarwanda 16 batahutse mu Rwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bageze mu Rwanda tariki 21/02/2012. Muri abo batahutse harimo abahoze ari abarwanyi ba FDLR batanu harimo umusirikare ufite ipeti rya ofisiye n’ufite irya sous liyetona.
Mu Rwanda hari kubera inama ya kane y’imiyoborere myiza ihuje igihugu cya Uganda n’u Rwanda irebana no guhahirana kw’abaturage baturiye ibihugu bitangije umutekano.