Perezida Kagame yitabiriye inama ya NEPAD

Perezida Kagame uri mu gihugu cya Ethiopia, uyu munsi tariki 28/01/2012, yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bagize komite ngena bikorwa y’umuryango NEPAD (Heads of State and Government Orientation Committee [HSGOC]).

Iyi nama ni umwanya wo gusuzuma aho NEPAD igeze muri gahunda zayo zo kwihutisha iterambere ry’Afurika. Bimwe mu byizweho harimo kwita ku mihindagurikire y’ikirere, kwita ku mitungo kamere y’ibihugu, ibikorwa remezo, iterambere ry’ibihugu n’ubuhahirane hagendewe ku cyatuma Afurika ikomeza gutera intambwe mu kwicyemurira ibibazo.

Muri iyo nama kandi Perezida Kagame yabonanye na Meles Zenawi, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia uyoboye HSGOC n’abandi bakorana muri iri tsinda rigizwe n’ibihugu 20.

Uretse ibihugu bitanu byatangije gahunda ya NEPAD ibindi 15 biri muri iyo komite biyijyamo binyuze mu matora ashingiye ku turere tune tugize Afurika. Igihugu gitorewe kujya muri iyo komite kiyimaramo imyaka ibili.

NEPAD, umugambi mushya w’iterambere muri Afurika, yuzuje imyaka 10 umwaka ushize. Uwo mugambi watangijwe mu rwego rwo guteza imbere gahunda zarushaho guteza imbere umugabane w’Afurika guteza imbere ubuhinzi mu kongera ibiribwa mu bihugu byibumbiye muri uyu muryango ndetse n’Afurika yose.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 28/01/2012 kandi Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutaha inyubako y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe yuzuye Addis Ababa. Iyi nyubako yatwaye miliyoni 150 z’amadorali y’Amerika yubatswe ku nkunga y’u Bushinwa nk’ikimenyetso cy’ubucuti Afurika ifitanye n’icyi gihugu cy’ubushinwa.

Iyi nyubako ni nayo izateraniramo inama ya 18 isanzwe y’uwo muryago izatangaira tariki 30 Mutarama.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka