Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yabwiye abatuye Umurenge wa Bugeshi ko kugera ku butwari bisaba kureka inyungu z’umuntu ku giti cye ahubwo hakarebwa inyungu rusange.
Ngabo Karegeya washinze Kompanyi y’Ubukerarugendo izwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ yatangaje ko yishimiye ubutaka yahawe buzamufasha guteza imbere ubukerarugendo bwa Bigogwe n’ibihakorerwa.
Igicumbi cy’Ubumuntu ni icy’Intwari Niyitegeka Félicité, washyizwe mu cyiciro cy’Intwari z’Imena kubera ibikorwa by’ubutwari byo guhisha abari bamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe abahungisha aberekeza muri RDC (muri Zaire y’icyo gihe) abandi yemera gupfana nabo.
Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Rwanda bwatangije ibikorwa byo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, bikazajya bikorerwa ahari insengero z’iryo torero buri cyumweru mu kwita ku bana bahatuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bukomeje guhangana n’ikibazo cy’ubucucike mu byumba by’amashuri, kuko hari aho abana bashobora kurenga ijana mu cyumba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko ikibazo cy’umuhanda wa Gishwati umaze igihe ukorwa, ushobora kurangira mu mpera z’umwaka wa 2023.
Ubuyobozi bw’ikigo cyashinzwe n’abafite inzu za ‘greenhouse’ zikoreshwa mu gutubura imbuto y’ibirayi mu Rwanda (Early Generation Seed Potato/ EGSP), buvuga ko burimo gutanga igisubizo ku mbuto y’ibirayi nziza ikenewe n’abahinzi benshi, ku buryo itazongera kubura.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Ernest, asaba abatuye Akarere ka Rubavu kongera ibikorwa by’isuku mu kwirinda icyorezo cya Kolera, kimaze iminsi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo bahana imbibe kandi bagenderana.
Ibikorwa byo kwizihiza umunzi mukuru usoza umwaka wa 2022, mu Karere ka Rubavu waranzwe no gusangira akaboga (inyama), bikaba byaratumye habagwa inka 852.
Ubuyobozi bw’ikigo cya Volcano Express gitwara abagenzi mu Rwanda no mu Karere, buratangaza ko imodoka yabo itwara abagenzi hagati ya Kampala na Kigali, yakoze impanuka igonganye n’imodoka ya Modern abantu batanu bahita bapfa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Ildephonse Kambogo yijeje abantu bagenderera Akarere ka Rubavu gususurutswa n’ibitaramo byagiye bitegurwa mu gusoza umwaka wa 2022, abizeza kuzumva bamerewe neza kuko umutekano uhari.
Abana 100 bakomoka mu miryango ikennye mu Karere ka Rubavu, bahawe Noheli n’ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, asangira n’abakinnyi b’ikipe y’Akarere ka Rubavu, Étincelles, mu kwizihiza Noheli, yatangaje ko ashingiye uko abakinnyi b’iyo kipe barimo kwitwara, ngo afite ubwoba ko ayandi makipe azabatwara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko butangira umwaka wa 2023 bufite ahategerwa imodoka hashya nyuma y’imyaka imodoka zitwara abagenzi zicumbikirwa.
Ubuyobozi bwa M23 bwemeye kuva muri Kibumba bwari bwarambuye ingabo za Congo (FARDC) igasubira inyuma nk’uko yabisabwe mu myanzuro y’abakuru b’ibihugu yafatiwe i Luanda muri Angola mu kwezi k’Ugushyingo 2022.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibirego ishinjwa byo gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, nta shingiro bifite, ahubwo bikaba bigamije kurangaza amahanga ku mpamvu ya nyayo yateye intambara ihuje Leta ya Congo n’umutwe wa M23.
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yabwiye abatuye Umurenge wa Bugeshi bafite abavandimwe mu mutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Congo uhora ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kwitandukanya na bo.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), butangaza ko burimo gushaka amafaranga atunganya imikoke 53 y’amazi ava mu Birunga agasenyera abaturage.
Ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022 abahinzi b’icyayi mu Rwanda bongeye guhura bizihiza umunsi wahariwe umuhinzi w’icyayi, nyuma y’igihe badahura kubera icyorezo cya Covid-19, baganira ku cyateza imbere umurimo wabo.
Impugucye mu birebana n’ubuzima bw’imyororokere zitangaza ko umwana w’umukobwa watewe inda imburagihe, atagombye kubuzwa amahirwe yo kwiga kubera ko yabyaye. Gusa, bamwe mu bangavu batewe inda bavuga ko ubuzima bubi bahura nabwo butaborohereza kongera gusubira mu ishuri.
Amezi atatu arashize abatuye Akarere ka Rubavu bahedwa ku musaruro w’ibitunguru, uboneka mu Mirenge ya Busasamana na Mudende, none hiyongereyeho n’uw’amashu nawo bavuga ko batizeye kubonera isoko, gusa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ngo hari umushinga iteganya gukora wakemura icyo kibazo.
Ibitaro bya Gisenyi byagonzwe na Fuso yikoreye imyembe, batatu mu bari bayirimo bahita bapfa. Ni impanuka yabaye mu rukerera tariki 10 Ukuboza 2022. Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite plaque RAC 209B yari ivanye imyembe mu Karere ka Rusizi yabuze feri igonga ibitaro bya Gisenyi abari bayirimo bahasiga ubuzima.
Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali butangaza ko bugiye gukurikirana ibibazo by’urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa hirindwa ko hari uwagorowe wakongera kwisanga mu bikorwa bituma asubira yo.
Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 bwatangaje ko wemeye gusubira inyuma nk’uko wabisabwe n’Abakuru b’Ibihugu mu Karere i Luanda muri Angola tariki ya 23 Ugushyingo 2022.
Abakozi b’ikigo gishinzwe igororamuco ku kirwa cya Iwawa batangaza ko bifashisha ibijumba bya Orange bikize kuri Vitamine A mu kuvura amaso bamwe mu bagororerwa kuri iki Kirwa.
Abarwanyi ba M23 basabwe guhagarika imirwano bagasubira inyuma, ariko aho kubyubahiriza bakomeje imirwano ndetse bigarurira uduce dushya.
Umuyobozi w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko batigeze bashyikirizwa imyanzuro y’abakuru b’ibihugu bayisaba kuva mu bice bya Congo yafashe. Umuyobozi wa M23 abitangaje nyuma y’iyo nama yahuje Abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa RDC Félix-Antoine Tshisekedi, (...)
Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo bwasabye ko umurambo w’umusirikare wabo warasiwe mu Rwanda uzanwa muri Congo. Umuyobozi w’igisirikare cya Congo mu Karere ka 34 Maj Gen Mpezo Mbele Bruno yandikiye ishami rya EJVM asaba ko babafasha mu gikorwa cyo gucyura umurambo w’umusirikare wabo (...)
Itsinda ry’ingabo za EJVM ryashyiriweho kugenzura imipaka ya Congo n’u Rwanda ryageze mu Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi aharasiwe umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu masaha y’ijoro nyuma yo kurasa ku basirikare b’u Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’ingabo z’u Rwanda zivuga ko uyu musirikare utahise amenyekana yaje arasa ku ngabo z’u Rwanda araraswa arapfa. Yarasiwe mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari mu (...)