Ikompanyi y’ikoranabuhanga yo mu rwego rwo hejuru ‘Tesla’ yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ivuga ko mu mpera z’uyu mwaka izaba yabashije gukora imodoka zitwara.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, yasobanuye ko mu rugamba rwo kubohora igihugu, abasirikare bari ku rugamba batigeze bacika intege n’ubwo mu ntangiriro zarwo bapfushije abasirikare n’abayobozi benshi.
Hari bamwe bavuga ko gutanga ifunguro ryera cyangwa se igaburo ryera bishobora kuzaba nyuma ya Covid-19 kubera ko hari aho bizabangamira ukwemera kwa bamwe.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa umusore wo mu Buhinde akoze ubukwe, yishwe na Coronavirus, abandi 111 bari bitabiriye ubukwe bwe babasangamo COVID-19.
Mu gihe mu Bwongereza muri uku kwezi hatangwa uburenganzira bwo gusezerana, abageni muri icyo gihugu basabwe kuzajya babanza gukaraba intoki neza mbere yo kwambikana impeta.
Uwahoze ari Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza akayobora igihe kigera ku myaka hafi 15 arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020 mu Mujyi wa Gitega.
Inzobere zo mu Bwongereza mu bijyanye n’ubuvuzi ziravuga ko hari umuti uhendutse kandi uboneka henshi ku isi ushobora kurokora abarwayi benshi bamaze kuzahazwa na Coronavirus.
Icyorezo cy’indwara y’ibicurane ifata ingurube cyadutse muri koperative yorora ingurube nyinshi mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.
Ubuyobozi bwa gereza buvuga ko imfungwa n’abagororwa bafashijwe kurwanya umuhangayiko kubera ko ibikorwa byo gusura byahagaze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid-19.
Inzobere mu ndwara z’uruhu ziragira inama abambara udupfukamunwa, kuzirikana kujya barinda uruhu rwabo rwo mu maso kuko agapfukamunwa gashobora kubateza ibyago byo kwandura indwara zitandukanye z’uruhu zirimo ibiheri, gufuruta n’ibindi.
Abasanzwe bakora akazi ko gusiga abageni n’abandi bafite ibirori bitandukanye ibirirungo (Make Up) baravuga ko bari mu gihombo bitewe n’uko ubukwe, ibirori n’ibitaramo bitandukanye byahagaritswe.
Imiryango itishoboye igiye guhabwa radiyo 950 zikoresha imirasire y’izuba, zizajya zifasha abana gukurikirana amasomo kuri radiyo bitewe n’uko amashuri yafunzwe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Polisi y’u Rwanda itangazako kubera igabanuka ry’ibinyabiziga mu mihanda hirya no hino mu gihugu, impanuka na zo zagabanutse. Mbere ya gahunda ya #GumaMuRugo, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro na bwo bwari bwagabanyije impanuka ku kigero gishimishije nkuko byemezwa na Polisi.
Itsinda ry’impirimbanyi zirengera uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza zirahamagarira abakora udupfukamunwa gukora utubonerana kugira ngo bakure mu bwigunge abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.
Uruhinja rw’iminsi bibiri rwahitanywe n’icyorezo cya coronavirusi muri Afurika y’Epfo, akaba ari rwo rubaye umuntu wa mbere muto ku isi iki cyorezo gihitanye. Aya ni amakuru yatangajwe na Ministeri y’Ubuzima y’iki gihugu kuri uyu wa kane tariki 21 Gicurasi 2020.
Urwego rw’igihugu rw’Iteramber (RDB), ruratangaza ko kuba muri iyi minsi ingagi zo mu birunga zidasurwa ntacyo byahungabanije ku myitwarire yazo, kandi ko nta mukerarugendo zizagirira nabi mu gihe zizaba zongeye gusurwa.
Mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’, Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yagiriye kuri KT Radio ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 23 Mata 2020, yatangaje ko muri ibi bihe bya guma mu rugo amakimbirane yo mu ngo yagabanutse ku buryo bugaragara ariko ibyaha byo gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure (...)
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iributsa impunzi ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda ko zigomba gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Ambasade y’U Rwanda mu bihugu bya Australia, New Zealand, Indonesia na Singapore, ikaba ifite icyicaro cyayo gikuru muri Singapore, iravuga ko hiyemejwe uruhare rwa buri wese mu gukurikirana abapfobya, bakanahaka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Nyuma y’uko amashyaka yari amaze kuba menshi ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ivangura bwariho muri icyo gihe mu mwaka wa 1990, kuva mu ishyaka rya MRND byasaga no guhara amagara.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibana mu nzu yaba abapfakazi cyangwa se impfubyi, bashyiriweho nomero zo guhamara kugira ngo birinde kuba bakwigunga bikabaviramo ihungabana.
Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ihawe amakuru ku bakwirakwiza ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu, yafashe litiro 3,900 by’inzoga z’inkorano n’udupfunyika tw’urumogi 1,900.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) kiratangaza ko ubwirinzi bw’icyorezo cya COVID-19 Iwawa no bindi bigo ngororamuco muri rusange hirya no hino mu Rwanda bukomeje gukazwa.
Tariki ya 08 Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore. Ukwezi kose kwa Werurwe, haba hazirikanwa ku mugore n’uruhare rwe mu mibereho y’umuryango. Kigali Today yaguteguriye urutonde rwa bamwe mu Banyarwanakazi bagaragaje kuba indashyikirwa mu mirimo yabo ya buri munsi, ikimenyetso ko (...)
Abatuye mu Mujyi wa Kigali bakeneye ubufasha kurusha abandi bagejejweho inkunga y’ibiribwa, barimo n’abanyamahanga bishimiye ko ubu batazicwa n’inzara muri ibi bihe basabwe kuguma mu ngo zabo.
Ubushakashatsi buheruka, bugaragaza ko icyorezo cya Covid-19 kimara hagati y’amasaha atatu n’atanu haba ku meza, ku rubaho, kuri pulasitiki (plastic) n’ahandi umuntu wanduye ashobora kuba yakororeye cyangwa yafashe.
Mu gihe Abakristu Gatulika bari mu gihe cy’igisibo gitegura umunsi mukuru wa Pasika, Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagennye uburyo abakirisitu bayo bazakurikirana misa kuri Pasika.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryasabye buri gihugu na buri mujyi ku isi kutemerera abaturage gusohoka mu nzu bitewe n’ubukana iyi virusi ikomeje kugaragaza.
Mu gihe indwara ya coronavirusi yahawe izina rya covid 19 ikomeje gufata indi intera ikomeye, ibyorezo birimo chorela, VIH/SIDA, ibicurane (influenza) na Smallpox na byo biri mu ndwara ziswe ibyorezo kubera ko zishe amamiliyoni y’abantu.
Hari abaturage bamwe bavuga ko intama n’ubworozi bwazo muri rusange biriho bikendera bitewe n’uko inyungu bazibonagamo ziva mu bundi bworozi, abandi bakavuga ko nta nyungu bagikuramo.