Insengero nizikomorerwa hari abateganya kuzongera gutanga igaburo ryera nyuma ya COVID-19

Hari bamwe bavuga ko gutanga ifunguro ryera cyangwa se igaburo ryera bishobora kuzaba nyuma ya Covid-19 kubera ko hari aho bizabangamira ukwemera kwa bamwe.

Aho basengera hamaze iminsi hafunze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19
Aho basengera hamaze iminsi hafunze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19

Ibi ni ibyatangajwe n’umwe mu bashumba b’itorero ry’abapantekote rikorera mu Mujyi wa Kigali, mu gihe hitegurwa isubukurwa ry’ibikorwa by’insengero, kiliziya ndetse n’imisigiti.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga, Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ifite mu nshingano amadini n’amatorero yashyize hanze inyandiko ikubiyemo amabwiriza agomba kuzakurikizwa n’insengero igihe zizaba zafunguye.

Amwe muri ayo mabwiriza harimo gutanga igaburo ryera mu buryo bwo kwihereza (self-service), kwambara udupfukamunwa mu gihe baririmba ndetse banabwiriza.

Umushumba w’itorero ry’abapantekoti mu Rwanda Mujyambere atangaza ko mu gihe insengero zizaba zafunguye, ikijyanye n’igaburo ryera kizaba kitaboroheye aho bigoranye bashobora kuryihorera bakazajyanwa mw’ijuru n’iryo bariye.

Yagize ati “Tuzareba niba gutanga igaburo abantu bihereza, cyangwa ku kayiko bishoboka, ariko bitewe no kwizera kwa muntu abona bitameze neza, ashobora kuvuga ati nzongera gufata igaburo ryera coronavirusi yararangiye nitarangira nkazajyanwa mu ijuru niryo nariye.”

Akomeza avuga ko amabwiriza yo agomba gukomeza kubahirizwa kubazafata igaburo ryera cyangwa se n’abazahitamo kurireka kuko rizaba ribangamiye imyerereyabo kandi ridakurikiza ibisabwa n’ijambo ry’Imana ryo muri Bibiliya.

Yagize ati “Erega kuyubahiriza harimo uburyo bubiri, hari ukuba wowe ushobora gufata igaburo ryera uko uko amabwiriza yanditse, wakumva utabishobora ntubikore byose nabwo uzaba uyubahirije, kuko uritanze uko bidategetswe waba uri kwanduza abantu.”

Kigali Today yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa kiliziya gatolika ngo atubwire uko biteguye guhaza abakiristu ntitwabasha kumubona kuri telephone ye igendanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona gutanga igaburo bigoye bazabyigaho barafunguriwe

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 10-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka