Abarwanyi ba M23 basabwe guhagarika imirwano bagasubira inyuma, ariko aho kubyubahiriza bakomeje imirwano ndetse bigarurira uduce dushya.
Uwitwa Ignatius Kabagambe aherutse gutangaza ku rubuga rwa Twitter ko Camera zipima umuvuduko zamutunguye atubahirije icyapa kimusaba kutarenza 60km/h, agacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50Frw.
Abakoresha umuhanda hafi y’ikiraro cya Nyabarongo gihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo batangiye kugira impungenge ko ubuhahirane no kugenderana byagorana, igihe cyose umuhanda wose wakomeza kwika.
Ni umuhanda wari wafunzwe kubera imvura nyinshi yaguye ku wa kabiri no ku wa gatatu ikuzuza Nyabarongo, bituma amazi yuzura mu muhanda ndetse asandara no mu myaka y’abaturage yegereye Nyabarongo.
Imvura idasanzwe yaguye kuva mu mugoroba tariki ya 21 igakomeza kugeza tariki ya 22 Ugushyingo yafunze umuhanda wo mu Majyepfo Kaduha-Gitwe-Kirengeri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki ya 20 Ugushyingo 2022 rwafunze umugabo w’imyaka 32 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana cumi n’umwe (11), harimo abana b’abahungu icumi (10) n’umukobwa umwe (1).
Abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), tariki ya 21 Ugushyingo 2022 basuye ahaherutse kurasirwa umusirikare wa DRC winjiye mu Rwanda arasa, basobanurirwa uko byagenze.
Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batwara ibinyabiziga, bagendera ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rutari urwabo. Ni nyuma y’uko abantu babiri batwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari, batawe muri yombi mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Mujyi wa Kigali, bafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwanditse mu (…)
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, avuga ko ntawanyeganyeza u Rwanda mu gihe rufite ururimi n’umuco umwe, ahubwo ko umwanzi Igihugu gifite rukumbi ari ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.
Kuva ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda iregereza serivisi zo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga abatuye n’abakorera mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kubafasha kubona iyi serivisi mu buryo buboroheye.
Itsinda ry’ingabo za EJVM ryashyiriweho kugenzura imipaka ya Congo n’u Rwanda ryageze mu Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi aharasiwe umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu masaha y’ijoro nyuma yo kurasa ku basirikare b’u Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’ingabo z’u Rwanda zivuga ko uyu musirikare utahise amenyekana yaje arasa ku ngabo z’u Rwanda araraswa arapfa. Yarasiwe mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari mu (…)
Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Kaburemera, Umudugudu wa Karambi, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro ihitana umwana w’imyaka itatu, umuvandimwe we na nyina barakomereka.
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Ugushyingo 2022 yahitanye abantu batatu abandi bane barakomereka, yangiza n’ibikorwa remezo mu turere tumwe na tumwe tw’Igihugu. Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko iyi mvura yaguye cyane mu turere tugize Umujyi wa Kigali no mu tundi turere turimo (…)
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Ngoma, ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda 1,096,000 agize amwe mu mafaranga umukozi wo mu rugo yari yibye uwo yakoreraga mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko imvura iguye muri uyu mugoroba yateje amazi menshi mu mihanda ya Kigali, bigatuma imwe ifungwa by’igihe gito, indi ikaba igifunze.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafashe abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, aho umwe akurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha mu gihe undi yafatiwe guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) hagamijwe gukwepa ibihano ku makosa yo mu muhanda.
Perezida Paul Kagame yanenze ubudahangarwa buhabwa abayobozi mu gihe bafatiwe mu makosa, atanga urugero kuri umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uhora afatwa na Polisi atwaye imodoka yanyweye ibisindisha ntahanwe.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavuze ku gikorwa cy’ubushotaranyi bwakozwe n’indege yayo y’intambara yazengurutse ikirere cy’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ndetse ikagera ku kibuga cy’indege cya Rubavu.
Umushumba w’Itorero Anglican mu Rwanda (EAR) muri Diyosezi ya Byumba, Ngendahayo Emmanuel, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka, ku bw’amahirwe arayirokoka.
Ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ku wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yagarutse ku kibazo cy’abahora bashaka gushoza intambara ku Rwanda.
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko mu mpanuka zabaye mu kwezi kwa Nzeri 2022, Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugira umubare mwinshi w’impanuka.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose mu gukomeza kurinda ubusugire bw’Igihugu, n’ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ikomeje gushaka kuwuhungabanya ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kandi ko gusakuza atari byo bizakemura (…)
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ukwakira, ryafashe uwitwa Nizigiyimana Francois, ufite imyaka 24 y’amavuko, wari utwaye magendu y’ibiro 18 by’amabuye y’agaciro ya Wolfram, anyuze mu kiyaga cya Muhazi.
Mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Kinamba habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo, abantu batandatu bahita bitaba Imana, abandi bane barakomereka bikomeye. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa (…)
Mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda, Polisi y’Igihugu irakangurira abanyonzi kwirinda gutwara amagare basinze, ndetse bagashaka uburyo biga amategeko y’umuhanda.
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yataye muri yombi abantu icyenda barimo abapolisi babiri n’abasivili barindwi bakurikiranyweho ibikorwa by’uburiganya mu gukora ibizamini by’ uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’agateganyo hifashishijwe mudasobwa.
Abasirikare bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022 i Nasho. Uyu muhango wo kwinjiza abasirikare bashya mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean (…)
Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, barasaba ubuyobozi gukaza ibikorwa by’ umutekano nyuma y’uko hasigaye harangwa ubujura bukorwa n’abiganjemo insoresore, ugerageje kuzirwanya zikamukubita amacupa.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 7 Ukwakira 2022, yafashe uwitwa Gashema Tumani ufite imyaka 49 y’amavuko, ukurikiranyweho kugerageza guha ruswa umupolisi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70,000 Frw) kugira ngo imodoka ye ihabwe icyangombwa cy’ubuziranenge.