Yafashwe yarigize maneko akaka abaturage amafaranga

Uwizeyimana Alexandre wo mu Karere ka Kirehe yafashwe n’abaturage nyuma yo kubaka amafaranga yiyita maneko wa Polisi yitwaje kubakemurira ibibazo.

Uwizeyimana w’imyaka 22 ukomoka mu Kagari ka Mareba mu Murenge wa Nyarubuye, yafatiwe mu murenge wa Mpanga mu Kagari ka Kankobwa ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki Mutarama 2016.

Abaturage bahise bamuta muri yombi batabaza Polisi nayo imugeza aho abaye afungiwe mu gihe agitegereje kugezwa imbere y'ubutabera.
Abaturage bahise bamuta muri yombi batabaza Polisi nayo imugeza aho abaye afungiwe mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kankobwa, Jean Paul Habimana, avuga ko yakomeje kubeshya abaturage abaka amafaranga ageze aho ahagarika n’abamotari abaka ibyangombwa byabo.

Yafashwe ubwp yahagarikaga umumotari akamwaka Perimi, ariko bitewe n’uburyo uwo musore yari yambaye butari bwiza, undi agira amakenga nawe amubaza ibyangombwa bye abibuze abaturage barahurura basanga nta n’indangamuntu agira.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, asaba abaturage kwirinda gushukwa n’umuntu batazi yitwaje kubakemurira ibibazo bafite.

Agira ati “Mu gihe tugezemo nta muntu ukwiye gutega amatwi umuntu uza ababwira ibyo yishakiye, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mucyo ntiyambura abaturage ahubwo irabarinda, ntabwo umuntu akwiye kuza ngo umuhe imitungo yawe, abaturage bajijuke.”

Abasaba gukomeza kuba maso birinda abatekamutwe kandi bagatanga amakuru kuri Polisi abagizi ba nabi bagafatwa bagahanwa.

Biravugwa ko uwo musore yari amaze igihe gito afunguwe nyuma yo kumara amezi atandatu muri gereza ya Nsinda i Rwamagana azira gufatanwa imyambaro ya gisirikare.

Intara y’iburasirazuba yugarijwe n’abo batekamutwe bambura abaturage bababeshya ko ari abapolisi. No mu Karere ka Rwamagana abasore babiri bari mu maboko ya Polisi, nyuma yo kwambura abaturage amafaranga asaga ibihumbi 300 bitwaje ko ari abapolisi basaka kanyanga.

Umubare w’amafaranga uwizeyimana yari amaze kwaka abaturage nturamenyekana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo nimumufashe ashyirwe mu gisirikare cyangwa igipolisi kuko murumva ko abshaka

yani yanditse ku itariki ya: 26-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka