Umwalimu SACCO: Babiri bakurikiranyweho kunyereza umutungo

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Mugire Joseph wahoze ari umuyobozi muri Koperative UMWALIMU SACCO na Nyirarukundo Liliane wari umukozi wa koperative Umwalimu Sacco.

Ubuyobozi bwa RIB butangaza ko aba bafunzwe bacyekwaho gukoresha inyandiko mpimbano, gutonesha no kunyereza umutungo.

RIB ivuga ko bombi bafashwe nyuma y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’iyi koperative n’iperereza ry’ibanze.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka