Umugoroba w’ababyeyi wageze no mu magereza
Ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda (RCS) bwemeza ko umugoroba w’ababyeyi mu magereza y’u Rwanda wagabanyije amakimbirane hagati y’abagororwa ubu bakaba babanye neza.
Byatangajwe na SIP Pelly Gakwaya Uwera, umuyobozi ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye muri RCS, ubwo hatangizwaga ihuriro ry’abacungagereza b’abagore rizajya rikora ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuri uyu wa 24 Mutarama 2018.
SIP Gakwaya yavuze ko mbere abagororwa bajyaga bagirana amakimbirane bigatuma imibanire hagati yabo itaba myiza.
Agira ati “Ahari abantu hanuka urunturuntu. Mbere hari ubwo bamwe mu bagororwa uburoko bwabaryaga bagatangira ibyo kwiyenza hagati yabo. Akenshi bagarukaga ku by’imiryango yabo iri hanze bigatuma habaho ubwumvikane buke”.
Arongera ati “Kuva umugoroba w’ababyeyi watangira byatanze umusaruro ku buryo nta bibazo bigihari, n’akabonetse barakikemurira mu mugoroba w’ababyeyi. Byaratworohereje natwe nk’abakozi kuko tutagihora mu bibazo byabo nk’uko byari bimeze mbere”.
Yongeraho ko umugoroba w’ababyeyi utuma imfungwa n’abagororwa bamenya ibibera hanze, bityo mu gihe bazafungurwa batazasanga abandi barabasize.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Espérance na we wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko iryo huriro hari byinshi rizafasha mu muryango.
Ati “Tuzashyigikira iri huriro kuko abarigize babana n’imfungwa n’abagororwa bakoze ibyaha kandi baba baturutse mu miryango yacu. Aba bantu rero bazajya badufasha kumenya ibyaha byinganje mu byakozwe n’impamvu bityo tubone uko tubikumira”.
Akomeza avuga ko iryo huriro rizaba umuyoboro wo kumenya ibibazo bahura na byo mu kazi kabo bityo hashakwe n’uburyo bwo kubibafashamo ndetse banabone uko batambutsa ibyifuzo byabo.
Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko abagore bakora akazi k’ubucungagereza mu Rwanda ari 24% ariko ngo intego ni ukuzamura uyo mubare ndetse no kubongerera ubumenyi mu kazi kabo.
Ohereza igitekerezo
|