Si Umutekano gusa, iterambere ry’u Rwanda rirabareba - Minisitiri w’intebe ku Bapolisi
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabasabye abapolisi kumenya ko bafite inshingano zo gukora kinyamwuga, haba mu kurinda umutekano no kugeza ku banyarwanda ibikora by’iterambere.
Ni inama yabagiriye ubwo yasozaga amahugurwa y’aba Ofisiye bato 635 ku ishuri rya Polisi i Gishari mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa 13 Ukuboza.
Muri uyu muhango, ni naho Ngirente, yatanze ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) ku barangije amahugurwa.
Yagize ati “Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwakomeje kuba igihugu gitekanye ndetse kinafite ubukungu buzamuka buri mwaka. Ayo majyambere n’umutekano dufite inshingano zo kubirinda no gukomeza kubibungabunga binyuze mu bufatanye n’inzego zose cyane cyane ubwa Polisi”.
Yongeyeho ati “Muri rusange umutekano umeze neza mu gihugu cyacu twese turabibona ariko kimwe n’ahandi hose ku isi hari gihe hajya hagaragara ibikorwa bishobora kuwuhungabanya.”
Mu byaha yavuze bikunze kugaragara harimo ibyambukiranya imipaka, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo.
Minisitiri w’intebe, yasabye kandi abapolisi gukora ibirenze gucunga umutekano.
Yagie ati “ Polisi igomba gukora n’ibindi bikorwa birimo gushyikiriza abaturage ibikorwa by’iterambere kugira ngo dukomeza kwihesha agaciro nk’abanyarwandaPolisi kandi irasabwa gukomeza kugira uruhare mu bindi birenze birimo gucunga umutekano”.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti yavuze ko mu gihe bamaze mu mahugurwa bize amasomo agamije kubungura ubumenyi, ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rw’aba-Ofisiye bato.
Aya mahugurwa yibanze ku micungire y’abantu, ibikorwa bya polisi, amategeko, gukoresha imbaraga n’imbunda, uburyo polisi ikorana n’abaturage n’ibindi.
Muri uyu muhango, abana barenga 300 biga mu mashuri abanza, bakoze akarasisi kanyuze abari bawitabiriye.
Aya mahugurwa yatangiye tariki 18 Nzeri 2023 n’abanyeshuri 641 abayarangije ni 635, barimo 527 b’igitsina gabo, ni 108 b’igitsina gore, naho 6 ntibashoboye kuyasoza, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kunanirwa gukurikirana amasomo, uburwayi, n’imyitwarire mibi itajyanye n’indangagaciro za polisi y’u Rwanda.
Muri aya mahugurwa, abakoze neza kurusha abandi bahawe ibihembo by’ishimwe. Abo barimo Manzi Eric na Dr Nahimana Felix.
Ndinzi Frederic yahawe igihembo yambikwa umudari nk’umunyeshuri wahize abandi.
Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Salomo George/Kigali Today
Ohereza igitekerezo
|