Rusizi: Impanuka ya FUSO yari ihitanye inzu Imana ikinga akaboko
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere, tariki 21/01/2013, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulake RAA 636X yari ivuye ahitwa ku cyapa yerekeza ku Rusizi rwa mbere yagonze imwe mu nyubako z’itorero Anglican mu murenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi.
Nk’uko bisobanurwa n’umushofer iwari twaye iyi Fuso, Bwana Rucamubyuma Eric wanakomeretse bidakabije , atangaza ko icyatumye iyi mpanuka iba, ari imodoka yo mubwoko bw’ifatiri yariri imbere ye, ikata bitunguranye itanerekanye icyerecyezo igiye gukatiramo, bituma ashaka kuyihunga, ari nabwo yahise agwa munsi y’umuhanda.
Uwari utwaye ivatiri ifite Pulake RAA 098 W, Bernald we avuga ko yari ahagaze agiye kubona abona ifuso iramugonze imuturutse inyuma, ku bw’amahirwe ariko ntacyo yabaye.
Police y’igihugu yahise itabara, kugira ngo irebe uwaba ari mu makosa, no gufasha ababa bakomeretse.
Hari hashize igihe, mu Karere ka Rusizi, hatagaragara impanuka nk’izi, bityo abashoferi bakaba bongeye gukangurirwa gutwara ibinyabiziga neza kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|