Rubavu: Umuturage yahisemo gucurangira indirimbo za Bikindi mu kabari
Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe uwitwa Nyabyenda JMV ufite imyaka 49 wari umusirikare mu ngabo zatsinzwe "Ex FAR" yagiye mu kabari k’uwitwa Mateso Mussa kuri uyu wa kane tariki 18 Mata 2019 acuranga kuri telefone ye indirimbo za Bikindi Simon.

Ni ibintu byatunguye abaturage bazumvise kubera ubutumwa buri mu ndirimbo za Bikindi zibiba urwango mu Banyarwanda izindi zigasingiza ingabo zatsinzwe.
Impungenge z’abaturage zatumye babimenyesha inzego z’umutekano. Ubwo aba Dasso bajyaga kumufata, Nyabyenda yahise akuramo ’memory card’ muri telefone ayihisha mu gikuta cy’umusarani, ariko agejejwe ku Murenge, yemeye ko yarayifite ajya no kwerekana aho yari yayihishe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyanzarwe, Kanzendebe Hertier yatangarije Kigali Today ko uyu muturage yagejejwe ku murenge. Yagize ati "Ayo makuru nayumvise ariko kuva mu gitondo ndi ku karere sinzi icyavuye mu iperereza."
Kigali Today ikomeje kubakurikiranira ibindi kuri iyi nkuru
Ohereza igitekerezo
|
Ibyaha nibimuhama bamukatire igihano kimukwiye abanyarwanda rwarababaye ntampamvu yogusubira mubyo twahozemo twibuke twiyubaka
uwomugabo.abazwe.izondirimbo..acuranga.icyobamfana,ibyizayamujyejejeho.niterambreyamariye.a