Rubavu: Itsinda rya EJVM ryasuye aharasiwe umusirikare
Itsinda ry’ingabo za EJVM ryashyiriweho kugenzura imipaka ya Congo n’u Rwanda ryageze mu Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi aharasiwe umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni umusirikare warashwe mu masaha y’ijoro nyuma yo kurasa amasasu arindwi ku nzu ibamo Abasirikare b’u Rwanda ku mupaka.
Abagize itsinda rya EJVM babajije niba uwaje kurasa mu Rwanda yari wenyine cyangwa yari kumwe n’abandi basirikare, abasirikare bamurashe bavuga ko yaje wenyine.
Bagize bati "Yaje avuye muri Congo arasa amasasu arindwi ku minara ibiri turamusubiza, ahita akomeza ashaka aho yihisha, nabwo aharasira amasasu abiri, aribwo yahise araswa."
Umusirikare wambaye imyenda y’abarinda umukuru w’igihugu cya DRC yari afite ingofero itukura, yinjiye mu Rwanda avuye mu Birere ahari umunara w’abasirikare ba Congo barinda umupaka uteganye n’iminara ibiri y’abasirikare b’u Rwanda.

Brig Gen Andrew Nyamvumba ukorera mu Ntara y’Iburengerazuba yasobanuriye ingabo za EJVM uko umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda kugeza arashwe, avuga ko iki kibazo atari ubwa mbere kibaye.
Nubwo umwirondoro w’uwarashwe utahise umenyekana, yri yambaye imyenda y’abarinda umukuru w’igihugu cya Congo. Yarasiwe kuri metero 50 yinjiye mu Rwanda mu murima w’ibishyimbo mu kibanza cyagombaga kubakwamo isoko ryambukiranya imipaka.
Nubwo itsinda rya EJVM ryasuye aharasiwe umurambo w’uwarashwe, ingabo za Congo zanze gutwara umurambo, zivuga ko umusirikare warashwe batamuzi.
Itsinda rya EJVM ryasuye aharasiwe umusirikare wa FARDC mu Rwanda, rijya no kugenzura aho yavuye muri Congo.

Bamwe mu basirikare ba FARDC bavuga ko bumvise amasasu yavugiye mu Rwanda ariko batazi icyayateye, ndetse ngo bagenzuye abasirikare babo babona baruzuye.
Bati "Ntituzi umusirikare warashwe niba ari uwacu kuko twagenzuye abasirikare bacu dusanga buzuye."
Umurambo w’uwarashwe wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi mu gihe hategerejwe ko Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yemera uwo musirikare wayo ikamutwara.

Si ubwa mbere Leta ya DRC yihakana abasirikare bayo barasiwe mu Rwanda kuko muri 2014 yihakanye abasirikare barasiwe mu kibaya gihuza u Rwanda na DRC ahazwi nka Kanyesheja. Congo yaje kubemera nyuma irabakira uwari umuvugizi wa Leta, Minisitiri Mende, avuga ko bamenye ko bari bagiye kwiba inka mu Rwanda.
Abasirikare batatu ba RDC bamaze kurasirwa mu Rwanda muri 2022 harimo uwarashwe mu kwezi kwa Kamena ubwo yinjiraga ku mupaka muto akarasa ku nzego z’umutekano.




Inkuru bijyanye:
Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda
Ohereza igitekerezo
|
congo ntikatwitiranye nabasivire