Rubavu: Abaturiye umupaka w’u Rwanda na RDC basabwe kuba maso

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwagiranye ibiganiro n’abaturage batuye mu mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), babasaba kuba maso kubera urugomo rwa FDLR.

Maj Gen Alex Kagame, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburengerazuba, yasabye abaturage kuba maso
Maj Gen Alex Kagame, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, yasabye abaturage kuba maso

Ni ibiganiro ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwagiranye n’abaturage kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, nyuma y’urupfu rwa Ambasaderi w’igihugu cy’u Butaliyani muri RDC, warasiwe mu gace ka Nyiragongo kegeranye n’u Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse n’abayobozi b’inzego z’umutekano baganirije abaturage mu Mirenge ya Bugeshi, Busasamana na Cyanzarwe, hagamijwe ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kuwubumbatira hirindwa ko hagira uwuhungabanya.

Ubuyobozi bwa RDC bwavuze ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’umutwe wa FDLR uhafite abarwanyi ndetse ukaba uhakora ibikorwa byo gushimuta abaturage ubashakamo amafaranga.

Maj Gen Alex Kagame, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba aganira n’abaturage, yavuze ko abarwanyi ba FDLR barasa Ambasaderi bashobora no guhungabanya umutekano w’u Rwanda, asaba abaturage kuba maso kuko FDLR igihari muri RDC, aho ikora ibikorwa byo kwica no gusahura abaturage.

Yagize ati “FDLR iracyahari. Ejo mwumvise ibyo yakoze, bishe Ambasaderi w’u Butaliyani, baba bakora ibikorwa by’ubwicanyi banasahura abaturage ba Congo kandi bashaka no guhungabanya umutekano w’u Rwanda, tukaba tutagomba kwirara”.

Guverineri Munyantwali aganira n'abaturage
Guverineri Munyantwali aganira n’abaturage

Aharasiwe Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Athanasio, ni munsi y’ikirunga cya Nyiragongo, agace kayoborwa n’abarwanyi ba FDLR n’itsinda rya CRAP riyobowe na Col Ruhinda ubu uba ahitwa Ruhunda.

Hamwe n’itsinda ry’abarwanyi ba FDLR ayoboye, rifite uduce twa Nyiragongo turimo umuhanda uva Goma ujya Rutshuru unyuze muri Pariki y’Ibirunga, bagira uruhare mu kwambura abaturage bajyana imyaka mu mujyi wa Goma harimo no gusabwa imisoro y’agahato.

Uretse uduce nka Rusayo, Ruhunda, Kibumba n’ikirunga cya Nyiragongo na Nyamuragira bihishamo iyo bagabweho ibitero, abo barwanyi bakunda guhora hafi y’umupaka w’u Rwanda bashaka aho banyura ngo bahungabanye umutekano.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko niba abo barwanyi bashobora gutega imodoka itwaye ibiribwa bakibamo ibyo kurya, bakicamo abantu barimo na Ambasaderi w’ikindi gihugu, babonye kanya bahungabanya n’umutekano w’u Rwanda.

Guverineri Munyantwali yaboneyeho kwizeza abaturage ko Leta izakomeza kubagezaho ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi, ndetse abizeza ubufatanye mu gukomeza kubashakira isoko ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi, aho bavuga ko babuze aho bagurisha ibitunguru bejeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka