RIB yerekanye abantu 11 bakekwaho kwiba moto 10
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 11 batawe muri yombi, barimo abakekwaho kwiba n’abavugwaho kugura moto zibwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, zose hamwe zikaba ari icumi.
Izo moto zibwe mu bice by’Umujyi wa Kigali, ahazwi nko kuri CHIC, Nyabugogo, mu Mujyi rwagati (Quartier Matheus) n’ahandi.
Berekanywe ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo iherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry, yasobanuye uburyo abo bagabo bakoze ibyo byaha ndetse n’uko bafashwe.
Dr Murangira yagize ati: “Uko ari 11 bafashwe, bacurishaga imfunguzo zafungura moto, bagacunga aho nyiri moto ari, umwe akayifungura, undi agacunga igihe nyirayo agarukira, iyanze kwaka bakayisunika nyuma bakazijyana i Muhanga, bakazishyira umukanishi w’imyaka 24 uzwi ku izina rya Gashuhe wabanzaga kuzishwanyaguza mu zindi agahinduranya n’ibimenyetso byose ku buryo umuntu atabasha kuyitahura mu muhanda”.
Gashushe yafatanywe na mugenzi we uzwi ku izina rya Sankara ufite imyaka 25 uri mu bacuze uwo mugambi akaba n’umukuru w’abo bajura. Hafashwe undi w’imyaka 28 bafatanyije gushaka abandi bavugwa muri ubwo bujura, na Kabila w’imyaka 40, ari na we wagurishaga moto zibwe.
Bafashwe hashingiwe ku kirego cyatanzwe na bamwe mu bibwe moto ndetse na Operasiyo yateguwe, iperereza ritangiye hagati ya tariki 26 - 27 Mata 2023, hafatwa abantu 11 bari bamaze kwiba moto icumi.
Abafashwe baguze moto zibwe ni Usabyimana Jean Baptiste w’imyaka 29, Twizeyimana Landouard w’imyaka 35, Hategekimana Felin w’imyaka 35, Nkurikiyimfura Laurent w’imyaka 41, Nkundabanyanga Enias w’imyaka 47, Ntakirutimana Patrice w’imyaka 34 na Nsengiyumva Jean Bosco uzwi nka Salim w’imyaka 31.
Umuvgizi wa RIB avuga ko gufata aba bantu bigorana. Ati: “Aba bajura bajyaga bafata nimero ya moto bakayikuzaho icyuma, bagafata nimero ya karite jone y’izindi bibye mbere akaba ari yo bandika kuri cya cyuma cya moto bibye mu buryo bw’ubuhanga, aho kubivumbura byabaga bigoye, ariko Abagenzacyaha babigezeho kubera ubuhanga bwabo”.
Dr Murangira Thierry aburira abagura ibyibano ko nibaramuka bafashwe bazashyikirizwa ubutabera.
Ati “Turasaba abacuruza ibikoresho by’ibinyabiziga kugira amakenga mu gihe bagiye kugura ibyo bita imari kuko umunsi tuzaza mu iduka ryawe ntutwereke inyemezabuguzi uzakurikiranwa kuko ucuruza ibyibwe. Ikindi aba ni bo batiza umurindi ubujura kuko abiba baba bazi aho babijyana bakabigura bityo bagakomeza kuyogoza abaturage.”
Umwe mu bibwe moto ye witwa Ntahompagaze Félicien, avuga ko ku wa 29 Werurwe 2023, yibwe ariko aho ifatiwe agasanga ibyuma byinshi byarahinduwe bityo bikaba byaramuteje igihombo.
Ati “Banteje igihombo gikomeye. Ubu Banki irimo kumbarira ubukererwe, ndetse iyi moto yari inatunze umuryango wanjye. Ndasaba RIB kumfasha kubona ibyo bice bya moto ubundi nsubire mu kazi.”
Aba bavugwaho ubujura bakurikiranyweho ibyaha bine birimo icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, icyaha cyo kwiba, icyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo gucura umugambi wo gukora icyaha.
Ohereza igitekerezo
|
Abafashe bibye ubundi bajye babatwika nibwo uwo muco mubi bazawucikaho