RIB yafashe umunyamakuru ukurikiranyweho gusambanya umwana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe umunyamakuru ukorera radio i Kigali akaba akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko.

RIB ivuga ko uwo munyamakuru yitwa Ntuyenabo Issa Abdul Karim Shaban w’imyaka 30 y’amavuko, uzwi kw’izina rya Mr. Tonton kuri Radio Fine Fm akorera, akaba yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 nyuma yo kumuha ibisindisha.

Iki cyaha ngo cyakozwe ku Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021 gikorerwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu mu Mudugudu wa Rugarama, kuri ubu uyu munyamakuru akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye KT Radio ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko No 69/2001 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho iyo uwakoze icyaha abihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25, ari na ho ahera avuga ko RIB itazigera yihanganira uwo ari we wese wishora mu byaha nk’ibi.

Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese wishora mu byaha by’ubugome nk’ibi ngibi byo gusambanya abana. Abasambanya abana bagomba kumenya ko RIB itazagoheka mu kubarwanya ndetse no kubakurikirana kugira ngo baryozwe ibyo byaha. Buri muntu ku ruhande aherereyemo mu kazi akora afatanye na RIB duhashye abantu basambanya abana, ni inshingano za buri muntu wese ukunda u Rwanda, ukunda ahazaza heza harwo, kuko gusambanya umwana ni amahano, ni icyaha kigomba gucika muri sosiyete nyarwanda”.

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2021/2022 ku wa Mbere tariki 06 Nzeri 2021, Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’abana n’abagore basambanywa avuga ko birimo kwiyongera.

Yagize ati “Gufata ku ngufu abagore ndetse n’abana bato, no gutera inda abangavu, abana biga mu mashuri bakiri bato biriyongera, hari aho byiyongera bigaragara ko tutarebye neza byasa nk’aho ari umuco, ariko tugomba kugaragaza ko tubirwanya ubwo ngira ngo na byo bikaba byagaragarira mu kugaragara ko bigabanuka, ingamba, ibihano bikwiye kwiyongera, bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera, iyo ujenjeka, iyo uri aho, ndetse rimwe bigasa nk’aho kuri bamwe bisa nk’aho ari ibintu byemewe, ntabwo ari byo, dukwiye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, abacamanza, inkiko, abashinjacyaha, icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu tukabona ko bigabanutse byanze bikunze”.

RIB irasaba umuntu wese wagira amakuru ku cyaha cyo gusambanya abana kutabyihererana ahubwo agatanga amakuru kuri sitasiyo ya RIB imwegereye cyangwa agahamagara kuri nimero itishyurwa ya RIB ari yo 166.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwo munyamakuru aracyafunzwe se?

Aime yanditse ku itariki ya: 4-10-2021  →  Musubize

Ni ryari EUF champions league 2022_2023 izakomeza

Twagirayezu Damascene yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

Umusa w’ubusugi. Tujye tubanza kumenya amategeko.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka