RDF yungutse abasirikare bashya

Abasirikare bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022 i Nasho. Uyu muhango wo kwinjiza abasirikare bashya mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye aba basirikare bashya kurangwa n’ikinyabupfura gisanzwe kiranga ingabo z’u Rwanda ndetse bakabungabunga indagagaciro za RDF zirimo no gukunda Igihugu.

Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye aba basirikare guhitamo kujya muri uyu mwuga w’igisirikare cy’u Rwanda, abasaba kurangwa n’ikinyabupfura kuko ari cyo kizabafasha gukora akazi bashinzwe neza.

Ati “Nimugira ikinyabupfura bizabafasha guhora muba aba mbere mu nshingano zose muzahabwa kandi abakuru nka ba twebwe muzagenda mutwigiraho byinshi.”

Berekanye ubumenyi bungutse
Berekanye ubumenyi bungutse

Private Byiringiro Egide ni we wahize abandi, na Private Gisingizo Aime Bruno na Private Habumugisha Benon bahawe ibihembo nk’abasirikare bitwaye neza muri iki gihe cy’umwaka bari bamaze bahabwa amasomo.

Aba basirikare bashya bari bamaze amezi 12 batorezwa mu kigo cya Nasho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

KWINJIRAMUNGABOZA RDF. MUZINJIZARYARI

NDIKUMWENIMANA Orivier yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Ese konagiyeyo mumwaka wa 2021 bakansubizayo bitewe nindwara narimfite nkaba narivuje nkakira ese buriya mwamvuganira nkajyana ibyango narimfite nkinjira nanjye komfite ubushake bwogukorera igihugu

Eric yanditse ku itariki ya: 22-10-2022  →  Musubize

Courage basore namwe bakobwa bato

Masengesho yanditse ku itariki ya: 22-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka