Polisi yasubije umukongomani imodoka yari yarariganyijwe
Polisi y’u Rwanda yasubije umukongomani imodoka yo mu bwoko bwa Fuso itwara imizigo, yari yarariganyijwe n’ abagande bayimugurishije.
![ACP Peter Karake aha urufunguzo rw'iyi modoka nyirayo, Kasereka Jean Marie ACP Peter Karake aha urufunguzo rw'iyi modoka nyirayo, Kasereka Jean Marie](IMG/gif/acp-peter-karake-aha-urufunguzo-rw_iyi-modoka-nyirayo_-kasereka-jean-marie.gif)
Iyi modoka ifite pulaki ya Uganda kuko ari ho nyirayo yayiguze, yafatiwe mu Rwanda mu byumweru bitatu bishize, ikaba yashyikirijwe nyirayo Kasereka Jean Marie, kuri uyu wa kane tariki 22 Ukuboza 2016.
Kugira ngo iyi modoka ifatwe ngo byaturutse ku bufatanye bwa INTERPOL ya Uganda n’iy’u Rwanda, nk’uko uyikuriye mu Rwanda, ACP Peter Karake, yabitangaje.
Yagize ati “Twamenyeshejwe na INTERPOL ya Uganda ko hari imodoka yibwe kandi ko ishobora kuba iri mu Rwanda, turayishakisha kugeza tuyibonye ndetse tumenya na nyirayo nyuma y’iperereza ryimbitse. Ubu rero yaje hano ngo tuyimushyikirize”.
Akomeza agira ati “Abo yayiguze na bo batanze ikirego bavuga ko imodoka yabo yibwe kandi barayigurishije mu buryo bwemewe. INTERPOL ya Uganda yahise ifata abo bashakaga kumurimanganya iyo modoka ye inadusaba kuyimusubiza”.
![Imodoka yari yibwe ifite pulaki y'ingande Imodoka yari yibwe ifite pulaki y'ingande](IMG/gif/imodoka-yari-yibwe-ifite-pulaki-y_ingande.gif)
Kasereka Jean Marie wariganyijwe imodoka, ashima INTERPOL z’ibihugu byombi zitumye arenganurwa agasubizwa imodoka ye.
Ati “Ndashimira cyane INTERPOL ya Uganda n’iy’u Rwanda kuba barakiriye ikirego cyanjye, bakankurikiranira ikibazo mu buryo bwihuse kugeza nsubijwe imodoka yanjye. Imana ishimwe”.
ACP Peter Karake atangaza ko muri uyu mwaka wa 2016, ku bufatanye na INTERPOL z’ibihugu bitandukanye, hafashwe ibinyabiziga icumi, byibwe mu bihugu byo hirya no hino ku isi.
Ohereza igitekerezo
|