Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abajura

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, araburira abajura, abasaba kwisubiraho kuko ngo bahagurukiwe, akanabwira abadashaka kwihana kwitegura kuzahangana n’ingaruka z’ibizababaho.

Abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye mu Ntara y'Amajyepfo mu kiganiro n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga
Abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo mu kiganiro n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru bikorera mu Ntara y’Amajyepfo, tariki 9 Ugushyingo 2024, yibanze ahanini ku biba amatungo, abiba insinga z’amashanyarazi n’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, kubera ko byose bifite uko bibangamira abantu benshi muri rusange.

Yasobanuye ko gukora ubwo bujura uko ari butatu bifite aho bihuriye no gusubiza inyuma iterambere ry’Igihugu, gusubiza inyuma iterambere ry’umuturage, kubangamira imibereho myiza n’ubuzima bwiza bw’umuturage, ariko no guhombya Leta.

Yagize ati “Twese tuzi impamvu hajeho gahunda ya Girinka. Umwana wanyoye amata ntagwingira kandi iyo habonetse umukamo n’amafaranga araboneka. Hanyuma umuntu umwe akaza, inka akayikura mu kiraro, akayibaga, akagurisha, undi za nyama akazifata, akazishyira muri boucherie (aho bazicururiza)!"

Yunzemo ati "Ahageze amashanyarazi hagera iterambere, abantu bakihangira imirimo, simvuze abari kwa muganga babayeho kubera umuriro. Hanyuma umuntu akaza agafata insiga akazica, akazigurisha!"

Yanavuze ko abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bangiza ibidukikije, ugasanga hari inzu byashize mu manegeka, bakangiza imirima y’abaturage bakabura aho bahinga, bukangiza amashyamba ...

Yaburiye abajura rero agira ati "Aba bantu dufitanye na bo ikibazo. Tuzabahiga, kandi bazababara. Rwose ntihazagire utaka, ntihazagire uniha, ntihazagire urira, ubikora wese niyitegure ingaruka z’ibyo azahura na byo, kandi azabyihanganire.’

Yunzemo ati "Ntabwo tuzemera ko ibyo ubuyobozi bw’igihugu bushyiramo imbaraga kugira ngo abaturage biteze imbere, undi kubera ubusambo bwe n’ubusuma bwe aze abyangize ngo tumurebere. Oya!"

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga

Yanasobanuye kandi ko mu bujura bw’amatungo harebwa uwayibye, imodoka cyangwa moto yatwaye inyama, umusheretsi wayaranze, n’ucuruza inyama utabasha gusobanura aho zavuye.

Guhana ishene y’abari mu bujura kandi bazabireba no mu biba insinga z’amashanyarazi ndetse no mu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Imibare itangwa na polisi y’u Rwanda igaragaza ko ubujura buri ku isonga mu byaha bigaragara hirya no hino mu gihugu, kuko nko mu kwezi kwa Nzeri n’uk’Ukwakira 2024, polisi yakiriye ibyaha by’ubujura bikabakaba 500, yakira ibyo gukubita no gukomeretsa bibarirwa muri 400, kwangiza iby’undi 116, ...

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abajura igitumabiyongera nukudakubitwa bahaye uburenganzira abaturage bakajyabihanira abajurabacika kuko iyobafashwe bakabajyana barabarekura

[email protected] yanditse ku itariki ya: 12-11-2024  →  Musubize

ABAJURA baba ku isi hose,ndetse no mu bihugu bikize cyane.Amaherezo azaba ayahe?Kugirango isi ibe paradizo,bimere nkuko bimeze mu ijuru,imana yaturemye itwereka icyo izakora mu gihe kitari kure.Nkuko Imigani 2,umurongo wa 21 na 22 havuga,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Abazarokoka kuli uwo munsi,izabaha kubaho iteka nta kibazo na kimwe bafite,ndetse n’urupfu ruzavaho burundu.Ibyo bizabaho nkuko no mu ijuru batarwara,badasaza kandi badapfa.Niyo si nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Hasome.

rukera yanditse ku itariki ya: 11-11-2024  →  Musubize

Ubu se abajura bari busome iyi nkuru nho bamenye uyu munuro?

Rukara yanditse ku itariki ya: 11-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka