Polisi n’abaturage mu Rwanda, igitabo gishya kivuga imikoranire idasanzwe hagati ya Polisi n’Abaturage

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, avuga ko urwego akuriye rwiyemeje gukora ku buryo buri mutura Rwanda atagira impungenge z’umutekano we, ariko hakabamo ubufatanye n’abaturage mu kuwucunga.

Mu isabukuru y’imyaka 25 ya Polisi, Namuhoranye yagize ati “Twihaye intego yo kubakira ibikorwa byacu byo gucunga umutekano ku musingi utajegajega witwa umuturage. Uyu munsi, uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano mu Rwanda, ni ihame ridasubirwaho. Ibi byatumye hari abashakashatsi bafashe icyemezo cyo kwandika igitabo bise ‘The Police and The Community in Rwanda’ (Polisi n’abaturage mu Rwanda). Bacyanditse bagamije kugaragaza no gusobanura uburyo u Rwanda rwiyemeje kandi rushyira mu bikorwa intego yo gufasha abaturage kugira uruhare mu mutekano wabo”.

Ati “Icyo gitabo kigaragaza neza ko umutekano n’ituze birangwa mu Rwanda, ari umusaruro w’ubufatanye n’imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’abatuge, hirya no hino mu gihugu. Kigaragaza kandi ko ibikorwa byo gucunga umutekano bitagarukira gusa ku gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ku kurwanya ibyaha, ko ahubwo ibyo bikorwa binasaba ko habaho gutega amatwi abaturage, kandi ko iyo mikoranire irangwa no kwizerana”.

Akomeza avuga ko ibikubiye muri icyo gitabo, bigaragaza ko u Rwanda rwashoboye kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo, aho ubuyobozi bw’Igihugu bwiyemeje gushyira umuturage ku isonga, igishyirwa imbere kikaba kumva ibyifuzo bye mu ifatwa ry’ibyemezo.

Ati “Abanditse icyo gitabo, bafashe urugero rw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, bashimangira ko ingamba zishingiye ku muco wo kwishakamo ibisubizo byifashishwa mu miyoborere, zabaye umusingi washingiweho. Bavuga ko Polisi y’u Rwanda yifashishije uburyo busanzwe hirya no hino ku Isi buzwi nka ‘Community Policing’, irabuhindura ibuhuza n’umuco w’Igihugu, indangagaciro z’Abanyarwanda n’icyerekezo cy’imiyoborere y’Igihugu, maze ibubyaza umusaruro tubona uyu munsi”.

Yakomeje avuga ko nubwo ariko bimeze uko, uburyo ibyaha bikorwamo bwakomeje kandi burakomeza guhinduka, ndetse ko n’ibishobora guhungabanya umutekano bigenda bihindura isura, cyane cyane hifashishwa ikoranabuhanga, ariko Polisi na yo ikaba yarashyize imbaraga mu buryo bwo gucunga umutekano bushingiye ku ikoranabuhanga.

Uyu muhango wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari na we wahaye iryo peti abo bapolisi basoje amasomo yabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka