Nyanza: Ikamyo ya HOWO yagwiriye umuntu arapfa

Mu Murenge wa Muyira Akarere ka Nyanza, haravugwa amakuru y’impanuka, aho ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yaguye, umusenyi yari ipakiye umeneka ku musore wari hafi y’umuhanda ahasiga ubuzima.

Nk’uko Mukantaganzwa Brigitte, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira yabitangarije Kigali Today, ngo iyo mudoka yaguye mu muhanda uri gushyirwamo kaburimbo, umucanga yari yikoreye umeneka ku muntu ahita apfa.

Ati “Hari mu ma saa yine n’igice, ikamyo yari utwaye umucanga mu muhanda uri gushyirwamo kaburimbo iragwa, umucanga yari itwaye uridukira ku musore wari wicaye aho ku muhanda ahita apfa”.

Yavuze ko ataramenya neza icyaba cyateye iyo mpanuka, gusa umushoferi wari utwaye iyo kamyo ngo yakomeretse ajya kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Nyanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka