Nyanza: Abantu bane bapfiriye mu kigega cy’amazi cya RAB

Abantu bane bapfiriye mu kigega cy’amazi cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ubwo bari bagiye kugikorera isuku.

Mu bitabye Imana, batatu ni abo mu Karere ka Nyanza, undi umwe ni uwo mu Karere ka Kamonyi, bakaba bakoraga nka ba nyakabyizi, imirambo yabo ikaba yajyanywe ku bitaro by’Akarere bya Nyanza ngo ikorerwe isuzuma.

Amakuru atangwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko imashini zizamura amazi yuhira imyaka mu mirima ya RAB kuri Sitasiyo ya Mututu, zari zimaze iminsi zidakora neza, hafatwa umwanzuro wo gusuzuma ikibitera ari bwo hoherezwaga abantu mu kigega cy’amazi, barohamamo.

Nyuma y’uko izo mashini zizamura amazi kuri Sitasiyo ya RAB ya Mututu mu Murenge wa Kibirizi zitakoraga neza, abantu binjiye mu kigega cya metero umunani z’ubujyakuzimu, cyarimo amazi azamurwa n’izo mashini, ngo bajye gukoramo amasuku hakekwa ko cyagiyemo isayo bigatuma imashini zitakibasha kuyazamura.

Ntazinda avuga ko bakigeramo batongeye kuzamuka, kuko bahise baheramo, umwe muri bo akaba ari we wakuwemo akiri muzima, abandi bane barapfa, bigakekwa ko haba harimo Gaz yatumye bahera umwuka, nubwo bitavugwa niba bajyanyemo ibikoresho byagenewe kujya mu mazi.

Agira ati “RIB iracyakora iperereza ntawamenya niba baba bahuriyemo na Gaz ikababuza guhumeka ariko ni byo dukeka. Ni ubwa mbere bari bagifunguye ngo barebe niba nta sayo yaba ibuza izo mashini kuzamura amazi”.

Ku kijyanye no kuba abo bantu baba binjiyemo bambaye imyenda banafite ibikoresho bisaba kwinjira mu mazi, Ntazinda avuga ko na byo biza kumenyekana mu iperereza rya RIB.

Asaba abakozi n’abakoresha kubanza gusesengura ibijyanye n’akazi kagiye gukorwa, kugira ngo harebwe niba hari ibikoresho n’ubushobozi bwo kugakora, kugira ngo hirindwe ko ubuzima bw’umukozi bwajya mu kaga.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, gisaba abashaka kwinjira mu ndani (imyobo binjiramo bacukura amabuye y’agaciro), cyangwa mu mazi kubanza gupima niba nta Gaz irimo hifashishijwe akuma kabugenewe kitwa (Gaz detector), cyane cyane ku bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abajya mu kuzimu bacengeye mu mazi kuko iyo hari iyo Gaz bisaba kwitwaza umwuka wo guhumeka bagezemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka