Nyamata: Abajura bitwaje imbunda bibye umucuruzi miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abajura bateye mu rugo rw’umucuruzi witwa Mvuyekure Ismael maze bamufatiraho imbunda niko guhita bamutwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29/11/2013.

Mvuyekure utuye mu kagari ka Nyamata mu mudugudu wa Rugarama II mu murenge wa Nyamata, asanzwe akorera mu mugakiriro ka Gisozi mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera butangaza ko abaturage bagerageje gutabara, ariko abo bajura bahita barasa amasasu menshi hejuru abaturage bagira ubwoba bananirwa kubafata niko guhita batoroka.

Polisi yatangiye gushakisha abo bajura ariko yamaze guta muri yombi umwe mubakekwa n’ubwo we abihakana.

Uwo wafashwe asanzwe ari umusirikare ariko watorotse ufite ipeti rya Kaporali witwa Edouard Kayiranga wabaga muri Batayo ya 55, yari atuye mu kagari ka Kayenzi mu murenge wa Ntarama.

Mu butumwa Polisi yahaye abaturage irabasaba kudatahana amafaranga menshi mu rugo mu rwego rwo kwirinda ko bayibwa. Ikindi kandi bakajya batanga amakuru ndetse banatabara ahabaye ikibazo.

Ikigaragara ni uko abiibye Mvuyekure bari bamukurikiye bazi icyo yarafite bagacunga n’ingendo ze zose kuko baje baziko ayo mafaranga ayafite iwe mu rugo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka