Ngororero: Inkuba yishe abantu batanu mu Mirenge itandukanye

Abantu batanu bo mu Karere ka Ngororero bishwe n’inkuba, mu mvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, mu masaha ya saa mbili z’ijoro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko inkuba zishe abantu babiri mu Murenge wa Muhanda, umwe wo mu Murenge wa Sovu, undi umwe wo mu Murenge wa Kabaya n’umwe wo mu Murenge wa Nyange.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko imvura yaguye ku manywa igakomeza nijoro, ku buryo abakubiswe n’inkuba bamenyekanye bwije, agira ibyo yibutsa abaturage.

Yagize ati "Turasaba abaturage kwirinda inkuba nk’ibindi biza kuko twatunguwe n’imvura idasanzwe. Twafashe ingamba zo kwakira amakuru yose ahari, ibibazo babitubwire, kuko twiteguye nk’ubuyobozi kubafasha".

Nkusi avuga ko hariho uburyo bwo gufasha abahuye n’ibiza, ariko kubera imihindagurikire y’ikirere abaturage bakwiye gutanga amakuru y’ahari ibibazo bakaba bafashwa byihuse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo kandi burizeza ko buzababa hafi mu kubaherekeza, kandi busaba abahura n’ikibazo bose kubumenyesha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nizere ko batavuga ngo bitabye Imana.Ntabwo ariyo yabishe.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,gushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.

butuyu yanditse ku itariki ya: 9-07-2024  →  Musubize

Yoooooh Imana yakire ubugingo bwabo kandi Imiryango mugari Imana Ibakomeze imitima ishenguwe n’intimba yo kubura ababo

IRADUKUNDA yanditse ku itariki ya: 9-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka