Ngororero: Ikamyo yari itwaye inzoga yakoze impanuka

Ikamyo yo mu Burundi yari ijyanye inzoga zo mu bwoko bwa Amstel mu karere ka Rubavu, yakoze impanuka mu karere ka Ngororero winjira kuri centre ya Gatumba ahagana saa 05h00 tariki 07/01/2013 ariko ku bw’amahirwe ntihagira umuntu ihitana.

Bamwe mu babonye iyo mpanuka bavuga ko nubwo batamenya neza impamvu yayo ariko bigaragara ko umushoferi ashobora kuba yari yasinziriye.

Ibyo babishingira ko iyo kamyo yaguye itangiye kuzamuka umuhanda winjira kuri centre ya Gatumba, uvuye ahitwa ku Cyome.

Abaturage bafashije mu gutandukanya amacupa arimo inzoga n'ayamenetse.
Abaturage bafashije mu gutandukanya amacupa arimo inzoga n’ayamenetse.

Ikindi kandi ngo abagenzi bari muri taxi bari bamaze kunyura kuri iyo kamyo, basanze itangiye gusubira inyuma ariko bigaragara ko umushoferi ntacyo arimo gukora ngo ayiyobore cyangwa ayihagarike.

Nimifasha Ramazani wari utwaye iyo kamyo ifite purake C4795A avuga ko iyo mpanuka yatewe no kubura amaferi.

Ramazani n’uwo bari kumwe babashije gusohoka amahoro muri iyo kamyo amahoro uretse ibikomere byoroheje bafite ku mubiri. Bombi barashimira uburyo ingabo na polisi bakorera i Gatumba babatabaye maze bagakumira abashakaga kwiba za Amstel zitari zamenetse.

Yari ivanye Amstel i burundi izijyanye i Rubavu.
Yari ivanye Amstel i burundi izijyanye i Rubavu.

Kuva mu gitondo kugeza mu masaha ya saa tatu, abaturage begereye ahabaye impanuka bafatanyije n’ingabo na polisi bari mu gikorwa cyo kuvangura inzoga zamenetse n’izikiri nzima maze bakazishyira ukwazo aho bari bagitegereje indi modoka yari iturutse ku Kanyaru (kumupaka w’u Rwanda n’Uburundi) ngo ikomeze urugendo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka