Musanze: Umurambo w’umusore utahise umenyekana wabonetse ku muhanda

Ku muhanda wa Kaburimbo Musanze-Burera werekeza ku mupaka wa Cyanika, mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze habonetse umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25, ariko umwirondoro we ntiwahise umenyekana.

Amakuru Kigali Today yatangarijwe na Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, yavuze ko bamenye icyo kibazo mu ma saa tanu n’igice z’ijoro rishyira tariki 11 Mata 2021, aho ngo bayabwiwe n’umuturage wari umaze kubona uwo murambo dore ko wari hafi y’umuhanda.

Ati “Ni amakuru twamenye mu ma saa tanu n’igice z’ijoro, aho umuturage yabonye uwo murambo araduhamagara dushyiraho irondo na Dasso barahararira, duhamagara inzego zibishinzwe zirimo RIB n’izindi nzego z’umutekano bakora ibyo bagomba gukora. Ubu umurambo barawutwaye”.

Arongera ati “Twamusanze kuri kaburimbo ku gasantere kitwa Karwasa ku buryo n’abanyuraga mu nzira babaga bamureba kuko wari ku muhanda”.

Uwo muyobozi avuga ko abaturage bahawe umwanya wo kumureba kugira ngo bamenye niba hari uwaba amuzi ariko baramuyoberwa. Nyuma yo kutamenya umwirondoro we, umurambo wajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri hakaba hagiye gushakishwa uburyo umuryango we wamenyekana, mu gihe umuryango we waramuka utabonetse akaba ngo ashyingurwa n’ubuyobozi.

Uwo muyobozi arashimira abaturage batanze amakuru mu gihe babonye ikintu kidasanzwe, ariko kandi abasaba kugira n’uruhare mu gukumira ibyabahungabanyiriza umutekano.

Ubwo uwo murambo wabonekaga, uretse inkweto atari yambaye ngo ahandi yari yambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuntu yabona ifoto ye gute , ko tumaze hafi ibyumweru 3 ,tubuze umusore uri muri icyo kigero .
Asanganywe uburwayi bwo mu mutwe .
Twatanze amatangazo henshi ariko ntaraboneka.

Mutuyimana Lydia yanditse ku itariki ya: 14-04-2021  →  Musubize

Uwomusore imana imwakire mubayo ark murikigihe ubugome buragwiriye.

MAJYAMBERE yanditse ku itariki ya: 11-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka