Musanze: Umukozi wa Banki y’Abaturage yatawe muri yombi akekwaho kwiba miliyoni 15

Umubitsi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR, mu ishami ryayo i Musanze yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze ku mugoroba wo kuwa 17/03/2014 akekwaho kwiba miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko bitangazwa na Supt. Hitayezu Emmanuel ukuriye ubugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, ngo ayo makuru yamenyekanye nyuma y’uko banki ikoze igenzura risanzwe riba buri mugoroba igasanga habura miliyoni 15 ikabimenyesha polisi.

Igenzurwa ryakozwe niryo ryagaragaje ko miliyoni 15 zaburiwe irengero muri iyi banki.
Igenzurwa ryakozwe niryo ryagaragaje ko miliyoni 15 zaburiwe irengero muri iyi banki.

Polisi yahise ita muri yombi umubitsi kuko ari we wari ushinzwe kubika amafaranga, ubu acumbikiwe by’agateganyo kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze, mu gihe hagikorwa iperereza.

Supt. Hitayezu agira ati: “Nimugoroba barimo gukora igenzura ryabo baje gusanga amafaranga agera kuri miliyoni 15 nta hantu agaragara, kandi mu iperereza ukekwa wa mbere ni uwari ushinzwe kubika ayo mafaranga ari na we dufite mu gihe iperereza rikomeza kugira ngo tumenye aho ari cyangwa niba hari ubundi buryo yaba yaranyerejwemo.”

Ngo umubitsi wa banki ntiyemerewe kubika miliyoni zirenze enye muri banki, arenzeho ngo agomba kuyajyana kuyabitsa ku yindi banki nkuru. Aha, Umuvugizi wa polisi asanga harabaye uburangare bw’ubuyobozi bwa banki, asaba kandi ko birinda amakosa nk’iryo, bakajya bakurikiza amabwiriza yose y’akazi kabo.

Ati: “Icyo dusaba abayobozi ndetse n’abakozi bose, baba aba BPR n’ibindi bigo by’imari, ni uko bakwiriye gukurikiza buri gihe amabwiriza abagenga mu kazi kabo. Bakitwararika kureba amafaranga bemerewe kubika aba angana ate, ayo batemerewe kubika bakayajyana muri banki zifite ubushobozi kuko hari amafaranga biyemeje kutarenza kubika mu masanduku yabo.”

Kagenza Jean Marie Vianney, umucungamari w’ishami rya Banki y’Abaturage rya Musanze, yavuze ko nta makuru menshi afite kuri icyo kibazo kuko ari bwo akiva mu kiruhuko cy’akazi, abwira Kigali Today ko amakuru arambuye azatangwa n’ubuyobozi bwa banki BPR.

Mu mpera z’umwaka wa 2012, undi mukozi w’iyo banki yateruye miliyoni 13 acikira mu gihugu cya Uganda, ariko ntibyamuhiriye kuko nyuma y’igihe gito yaje gutabwa muri yombi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo mukozi ko batamuvuze izina rye

kkkk yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka