Muhanga: Abagore batanu batawe muri yombi
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko yataye muri yombi abagore batanu bafatanywe magendu y’imyenda ya caguwa itemewe, ku wa 28 Nzeri 2022, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya no gukumira magendu ryafashe abantu batanu bafite ibiro 1,074 by’imyenda bifunze mu mabaro biri mu mifuka bitwawe mu modoka isanzwe itwara abagenzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Kanamugire Theobald, yemeje ayo makuru, avuga ko abafashwe bari bapakiye imyenda ya magendu mu modoka ya Coaster, RAE 451N yavaga i Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
SP Kanamugire avuga ko abo bagore b’i Kigali bavuga ko ari na ho bari bajyanye iyo caguwa, bayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagafatirwa mu mujyi wa Muhanga mu Mudugudu wa Nyarucyamu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye.
I Nyaruguru na ho hafatiwe imyenda ya caguwa
Ku wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022 kandi mu rwego rwo gukomeza kurwanya no gukumira magendu, mu Karere ka Nyaruguru hafashwe abantu batanu bari batwaye ku magare imifuka 14 y’imyenda ya caguwa ipima ibilo 573, yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, ikaba yafatiwe mu Murenge wa Munini, mu Kagari ka Ngera mu masaha ya saa mbili za mugitondo (08:h00).
SP Kanamugire avuga ko iyo myenda iba yinjijwe mu buryo butemewe, itanyuze ku mipaka ngo basore, akaba asaba abacuruzi ko igihe baranguye, bakwiye guca ku mipaka bakabisorera.
Agira ati “Turasaba abantu kunyura ku mupaka bagasora igihe baranguye ibyemewe. Iyo ubicishije mu nzira zitemewe, byitwa magendu binyagwa ba nyirabyo”.
SP. Kanamugire avuga ko itegeko riteganya ko uwafatanywe magendu akorwaho iperereza ku nkomoko y’aho ibyafashwe babikuye, inzira binyuzwamo n’uruhererekane kuri magendu bakanyagwa ibyo bari batwaye bikazatezwa cyamunara bakarekurwa.
SP Kanamugire avuga ko umuhanda Kigali-Muhanga-Rusizi ukunze kunyuzwamo magendu zitemewe zivuye muri Congo, ziganjemo imyenda ya caguwa cyane cyane mu Karere ka Muhanga n’aka Nyaruguru.
Imyenda yafatiwe mu Karere ka Muhanga irabarirwa agaciro kari hejuru y’amafaranga miliyoni eshatu, naho iyafatiwe i Nyaruguru irabarirwa agaciro k’amafaranga miliyoni imwe, byose bikaba bizatezwa cyamunara.
Ibinyabiziga bifashwe bitwaye magendu na byo birafatirwa bikarekurwa byishyuye amande y’amafaranga kuva kuri miliyoni ebyiri, kugera kuri miliyoni eshatu.
Ohereza igitekerezo
|
Amakuru,atandukanye.Ay,urukundo,ibitsina