Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabwiye aba DASSO icyo abatekerezaho

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yashimye intambwe DASSO imaze gutera mu kunganira izindi nzego mu kubungabunga umutekano, gukumira ibyaha no gufasha abaturage.

Yagaragaje ko kandi uru rwego rukwiye gukomera no kunoza uburyo rukora, kugira ngo ruhuze neza inzego z’Ibanze n’abaturage.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kamena, mu nama MINALOC yakoranye n’abahuzabikorwa ba DASSO b’Uturere twose, hagamijwe gusuzuma imikorere y’uru rwego no gushyiraho ingamba mu kurushaho kunoza inshingano.

Minisitiri Dominique, yibukije ko DASSO igomba kuba urwego rw’umwuga, rutunganya inshingano zarwo ku buryo buhoraho, kandi rugafatanya n’abandi mu guhangana n’ibibazo bibangamira umutekano n’ituze ry’abaturage.

Izindi ngingo z’ingenzi zagarutsweho muri iyi nama harimo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi ba DASSO binyuze mu mahugurwa n’imyitozo, gushimangira ubufatanye hagati ya DASSO, ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze n’izindi nzego z’umutekano no gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha mbere y’uko biba.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dominique Habimana yasabye abahuzabikorwa ba DASSO gukomera ku ndangagaciro zayo z’ubudahemuka, gukora kinyamwuga no kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi ka buri munsi.

Ati “DASSO igomba kuba urwego abaturage bizera kandi bubaha kubera serivisi nziza itanga mu kurinda umutekano wabo.”

DASSO (District Administration Security Support Organ) ni urwego rushinzwe kunganira ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano. Rwashyizweho n’Itegeko N° 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013, rukorera munsi ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) rugafatanya kandi na Polisi y’u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka