Kigali: Kwita ufite ubumuga amazina amutesha agaciro byajyanye umunyamategeko mu rukiko

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, nibwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge haburanishijwe urubanza rudasanzwe rw’umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije wareze umunyamategeko (umuhesha w’inkiko w’umwuga), amushinja kumwita amazina amutesha agaciro, uregwa asabirwa gutanga ihazabu y’ibihumbi 200 Frw n’indishyi ya Miliyoni 10 Frw.

Nyuma yo kubisuzuma, urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa ku wa 11 Kamena 2026, ari nabwo hategerejwe imyanzuro ya nyuma y’urukiko kuri uru rubanza.

Muri Nyakanga umwaka ushize (2025) nibwo umukobwa ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije utuye mu Karere ka Nyarugenge, witwa Nelly Ingabire yatanze ikirego cyo guhohoterwa n’umunyamategeko witwa Aline Munyakaragwe, wamwise amazina atesha agaciro abafite ubumuga agendeye ku bumuga afite.

Ingabire, avuga ko yakorewe ihohotera na Munyakaragwe, amwita amazina amutesha agaciro, agerageje kubimubuza undi ahitamo kubikomeza mu ruhame ku buryo byamugizeho ingaruka.

Ati “Arantuka ngo ndi igikuri, ndabyihorera ubwa mbere, ubwa kabiri abintukira mu ruhame. Byarampungabanyije kuko naramubwiye nti ariko kuki ukunda kumpohotera unyita igikuri, arambwira ati ubundi se nyobewe ko uri igikuri, kandi abivuga mu ruhame, bimviramo kureka n’akazi nari mfite. Nta bantu bari babizi aho ntuye, bari barabyibagiwe nta muntu ushobora kubinyita, numva abantu bose batangiye kubinyita, nshaka ukuntu nakwimuka kubera abantu bari batangiye kujya babinyita.”

Ihuriro Nyarwanda ry’amashirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), rivuga ko kimwe mubyo bamaze igihe bakora, ari ukwigisha abantu gukoresha imvugo ziboneye zikoreshwa ku bantu bafite ubumuga, ariko igihe kikaba kigeze kugira ngo ababikora nkana batangire kubihanirwa, kuko amategeko abihana ahari.

Umujyanama mu by’amategeko no kudaheza abantu bafite ubumuga muri NUDOR, Jean Baptiste Murema, avuga ko igihe kigeze kugira ngo abantu batangire guhanirwa guhohotera abafite ubumuga babita amazina abapfobya, kugira ngo bumve koko ko ari ikibazo kibabangamiye.

Ati “Usanga umuntu batamwita izina rye aho atuye cyangwa mu Mudugudu, ugasanga azwi ku izina rya kiragi, gicumba, kajorite, kaboko, ruhuma. Ayo ntabwo ari amazina biswe n’ababyeyi babo, ntabwo ari amazina ari ku irangamuntu. Aha rero niho hari ikibazo, tukavuga tuti aya mazina ntabwo yemewe, kubera ko iyo jye unyise gicumba, mu by’ukuri uba uvanye kuba umuntu, mbaye ikintu.”

Yungamo ati “Hari n’ababikorera nkana, kuko nkuru rubanza turimo kuvuga rw’uyu mugore Nelly yareze, yageze naho amubwira ati ntabwo uri igikuri gusa ahubwo uri n’urukuri, urumva ko aba abikoze nkana nta nubwo ateze no kubireka. Tukavuga tuti abantu mureke kutwita ya mazina ajyanye n’ubumuga bwacu, ahubwo mutwite ayo dufite nk’abandi bantu. Aha niho tuvuga tuti aho bigeze reka abantu batangire kubihanirwa babone ko hari amategeko, kwita umuntu ikimuga ko atari imvugo idakwiye kandi amategeko abihanira.”

Itegeko ry’abafite ubumuga ryo mu 2007, ni Itegeko No 01/2007 ryo ku wa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange, ryashyizweho kugira ngo rirengere uburenganzira bw’abafite ubumuga no gukuraho ivangura n’ihezwa bakorerwaga.

Kimwe mu byo rivuga, ni uko abafite ubumuga bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi banyarwanda, kandi batagomba guhezwa cyangwa gusuzugurwa kubera ubumuga bwabo, rikanabuza ibikorwa byose by’ivangura rikorerwa umuntu ufite ubumuga mu buzima busanzwe, mu kazi, mu burezi cyangwa muri serivisi rusange.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cya 2018 (Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange), abafite ubumuga bavugwaho cyane cyane mu rwego rwo kubarinda ivangura, ihohoterwa no kubavutsa uburenganzira bwabo.

Ingingo ya 163 ivuga icyaha cy’ivangura, igasobanura ko umuntu wese ukora igikorwa kibangamira cyangwa kivutsa umuntu uburenganzira bwe hashingiwe ku bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, aba akoze icyaha, kirimo guheza umuntu kubera ubumuga bwe, kumwima uburenganzira ateganyirijwe n’amategeko cyangwa kumutandukanya n’abandi cyangwa kumufata nabi kubera ubumuga.

Icyo gihe uwahamwe n’icyaha cy’ivangura ashobora guhanishwa, igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7, ndetse n’ihazabu iri hagati ya 500,000Frw na 1,000,000Frw.

Ingingo ya 16 y’Itegeko Nshinga, ivuga ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko kandi ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe ribujijwe kandi rihanwa n’amategeko.

Ibitekerezo   ( 1 )

Guhana icyaha ni ngombwa cyane cyane kumuntu ubikora abizi kandi abishaka rwose.
Hakomeze inyigisho zihagije mukumenya
"Ntibavuga-Bavuga"
Ariko rwose nibihano bikomeze kuko ubona hari ababikora nkana nkaho ntacyo umuntu ufite ubumuga avuze imbereye ye kandi rwose barashoboye pe
Murakoze.

Egide yanditse ku itariki ya: 25-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka