Kigali : Babiri bapfuye bagwiriwe n’inzu, batatu bicwa n’inkuba

Imvura yaguye mu rukerera rwo ku itariki 24 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Nyakanunga, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, yatumye umukingo ugwira inzu, abantu bane barimo n’umuturanyi umwe barakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangarije Kigali Today ko uwo mukingo ukimara kugwira abantu hakozwe ubutabazi bwihuse bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho, bagezeyo abana babiri bo muri uwo muryango bahita bapfa, abandi bakomeretse n’umuturanyi wabo bakomeza kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Muhima.

Mu bahise bapfa bakigera kwa muganga ni umwana w’imyaka imyaka 4 n’undi w’imyaka 3.

Imvura yaguye nanone mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke mu ijoro ryo ku itariki ya 23 Ukwakira 2024, yatumye inkuba yica abana batatu bavukana.

CIP Gahonzire avuga ko abo bana babiri bahise bapfa, undi yitaba Imana bamugejeje kwa muganga.

Ati “Umubyeyi w’aba bana na we yajyanywe kwa muganga kubera ihungabana ryo kubabura”.

Impamvu uyu mubyeyi yahungabanye ni uko inkuba yakubise abo bana ubwo yari agiye ku muhanda abasize mu nzu, agarutse asanga ibyo byago bimubayeho, bimunanira kubyakira.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yihanganishije imiryango yabuze ababo abarembye abifuriza gukira vuba anasaba ko muri ibi bihe by’imvura ababyeyi bakwiye kuba hafi y’abana cyane cyane abakiri bato kugira ngo igihe bahuye n’impanuka batabarirwe ku gihe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubinyujije mu itangazo bwasohoye, bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo bahitanywe n’umukingo, waridutse ukagwira inzu mu Murenge wa Gatsata, ndetse n’abakubiswe n’inkuba ikabahitana mu Murenge wa Bumbogo.

Mu gihe ibi byago byatwaye ubuzima bw’abantu batanu, abakomeretse bane bari bajyanywe mu bitaro bya CHUK, bo bamaze kuva mu bitaro. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko bukomeza gukurikiranira hafi ubuzima bw’imiryango y’ababuze ababo, nk’uko bigaragara muri iryo tangazo.

Umujyi wa Kigali kandi wibukije abawutuyemo kwimuka ahashobora gushyira ubuzima mu kaga, nko munsi y’imikingo n’iruhande rwa za ruhurura ziteye inkeke, kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kugenda mu mvura nyinshi no kwambuka imigezi yuzuye muri iki gihe cy’imvura.

Umujyi wa Kigali wasabye kandi gukomeza gukurikira amabwiriza atangwa n’izindi nzego zifite ibijyanye n’ibiza mu nshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abapfuye bose ni abana gusa.Byaba Inkuba,byaba inzu yaguye,byose ni impanuka.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,gushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.Siko bible ivuga.

mpabuka yanditse ku itariki ya: 24-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka