Kigabiro: Mu mukwabu wo kurwanya umwanda muri resitora, hafashwe ababaga ingurube idapimye
Mu mukwabu wabereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 6 na 7 Gicurasi 2015; hataruwe abantu babagaga ingurube itapimwe n’umuganga w’amatungo ndetse hamenwa litiro 425 z’inzoga zitemewe, ibi byose ngo bikaba byashoboraga kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage bari kubifata.
Muri iki gihe cy’iminsi ibiri, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigabiro bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano babashije gufata abantu 15 bakora ubucuruzi butemewe.
Hafashwe abantu babagaga ingurube y’urutobo kandi itapimwe na Veterineri, igatungwa agatoki ko inyama zayo zishobora kugira ingaruka zikomeye ku wazifata mu gihe yaba irwaye, dore ko ingurube izwiho kugira umwanda cyane utuma inzoka ya teniya yororoka.

Ingurube kandi ishobora kwanduza iyi nzoka uwariye inyama zayo ku kigero cya 90%, kandi abo iyo nzoka yarenze, ngo ishobora kubagera mu bwonko ikaba yabateza indwara yo kugagara igira ibimenyetso nk’iby’igicuri.
Harimo kandi abandi babiri bari bafite ibyitwa resitora mu ngo zabo bafatanwe ibikoresho bigaragarira amaso ko bifite umwanda mwinshi, birimo ibiryo bihiye ariko bitaryoheye ijisho.
Nyuma yo gufatwa, aba baturage bemeye ko ubucuruzi bw’ibiryo bakoraga burimo umwanda ndetse nyuma yo kwigishwa, bavuga ko bagiye kubireka ngo kuko nta bushobozi bafite bwakora resitora yemewe.

Hafashwe kandi abengaga inzoga zitemewe zifatwa nk’ibiyobyabwenge, na zo hakaba hangijwe litiro 425.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, Rushimisha Marc, asaba abaturage b’uyu murenge ko abashaka gukora ubucuruzi bwa resitora babikora mu buryo buzwi n’ubuyobozi kandi bakagira isuku, ngo kuko iyo babikoze mu buryo butanoze bishobora guteza ingorane ku buzima bw’abaturage.
Uyu mukwabu usanzwe uba mu gihe cy’iminsi ibiri ya buri kwezi mu Murenge wa Kigabiro, ari na wo w’Umujyi wa Rwamagana. Ikigenderewe ngo kiba ari ukugenzura isuku mu bakora ubucuruzi bwa resitora ndetse no kugenzura abashobora kuba bacuruza ibiryo ariko mu buryo butemewe.



Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nanjye mba muruyu murenge ariko ibihakorerwa ntabwo aribyo neza bakwiye kwisubiraho kbs