Kayonza: Uwahoze ari Pasiteri akurikiranyweho gukubita umugore wamwishyuzaga

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Tumusifu John wahoze ari Pasiteri, yatawe muri yombi, akekwaho icyaha cyo gukubitira mu ruhame, umugore wamwishyuzaga amafaranga yari yaramugurije.

Ku wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2024 nibwo Tumusifu John yahuriye na Kazayire Joselyne w’imyaka 48 y’amavuko mu isoko ry’imbuto rya Kayonza, riherereye mu Mudugudu wa Irebero Akagari ka Nyagatovu Umurenge wa Mukarange.

Kazayire wari urimo ataha, yishyuje Tumusifu amafaranga 40,000 yari yaramugurije undi aho kumwishyura atangira kumutuka ibitutsi byinshi, ahita amusagarira amukubita amakofe n’inshyi mu mutwe no mu gatuza harabyimba.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo uzwi nka Pasiteri (wambaye ijire) akubita umugore mu buryo bukomeye
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo uzwi nka Pasiteri (wambaye ijire) akubita umugore mu buryo bukomeye

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024, nibwo Polisi Sitatiyo ya Mukarange, yashyikirije RIB, Kazayire Joselyne, kugira ngo arege uwamukoreye icyaha cyo kumukubita akanamukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ihohoterwa rya Kazayire ryamenyekanye nyuma yo kubona amashusho (Video) yafashwe n’umuturage wari uhari.

Avuga ko uwakorewe icyaha yababwiye ko uwamuhohoteye basanzwe baziranye kuko ngo basenganaga mu byumba by’amasengesho dore ko Tumusifu yahoze ari na Pasiteri, gusa muri iyi minsi akaba yakoraga muri kompanyi ya Trinity ku modoka zitwara abagenzi zijya muri Uganda.

Nyuma yo kumukubita, uregwa ari we Tumusifu John uzwi ku izina rya Pasiteri yahise atoroka, gusa ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024, afatirwa muri gare y’Akarere ka Ngoma.

RIB yakiriye ikirego ndetse urega (Kazayire Joselyne) arabazwa anoherezwa ku bitaro bya Gahini kugira ngo avurwe.

Uregwa (Tumusifu John) na we yagejejwe kuri Polisi Sitasiyo ya Mukarange kugira ngo yisobanure ku cyaha ashinjwa.

Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturarwanda muri rusange ko igihe cyose abantu hari icyo batumvikanaho bakwiye kugana inzego zibifitiye ububasha zikabafasha ariko ikanibutsa abantu kutarebera urugomo, nk’uko SP Hamdun Twizeyimana, yabigarutseho.

Yagize ati “Igihe hari icyo abantu batumvikanaho ntabwo gukubita no gukomeretsa ari cyo gisubizo ahubwo bakwiye kugana inzego zibifite mu nshingano zikabakiranura. Tuributsa buri muturarwanda kutarebera urugomo rukorwa ahubwo bakwiye kubagira inama cyangwa bakabakiranura aho gushungera kandi bagatanga amakuru yihuse.”

SP Hamdun Twizeyimana yibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo abantu ko bakwiye kubyirinda. Yibutsa nanone ko Polisi n’abafatanyabikorwa bayo batazihanganira na rimwe uhungabanya ituze n’ umudendezo bya rubanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka