Kamonyi: Impanuka yahitanye batatu abandi 37 barakomereka

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira mu Kagari ka Karengera mu Mudugudu wa Nyarusange habereye impanuka y’imodoka ebyiri zari zitwaye abagenzi zagonganye bitewe n’umuvuduko, abantu batatu bahita bahasiga ubuzima abandi 6 barakomereka bikomeye, 31 barakomereka byoroheje.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije, aho imodoka zo mu bwoko bwa minibisi zavaga i Kigali zivuye mu bukwe zerekeza i Muhanga, imwe yagonze indi inyuma iyirenza umuhanda.

Ati “Iyagonze kuko yari ifite umuvuduko mwinshi yatumye indi irenga umuhanda igwa muri metero 30 naho iyo yagonze itangirwa n’ibyuma biri ku mbago z’umuhanda”.

Abakomeretse bajyanywe kwa muganga ku bitaro bya Kabgayi i Muhanga, abandi batatu mu bakometese cyane batwarwa kuvurirwa i Kigali, imirambo ijyanwa mu bitaro bya Kacyiru.

SP Kayigi avuga ko abatwara ibinyabiziga bakwiye kumenya ko baba batwaye n’ubuzima bw’abandi bakirinda gukora amakosa ashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Umushoferi aba akwiye gushyira ubwonko ku kinyabiziga atwaye akirinda gutwara acunganwa na camera ziri ku muhanda ndetse no gucunganwa na Polisi iri mu kazi kuko usanga aribwo akora amakosa kuko yumva ko ntawe umureba.

SP Kayigi avuga ko abatwara ibinyabiziga badakurikije amategeko y’umuhanda arimo kuringaniza umuvuduko no kutubahiriza ibisikana mu muhanda bakora impanuka kandi zikomeye zigahitana ubuzima bw’abantu abandi bakazikomerekeramo.

Ati “Turabasaba gukora akazi kabo birinda uburangare, birinda gukora amakosa ayo ari yo yose ateza impanuka, ariko tuributsa n’abagenzi baba bari mu modoka ko mu gihe umushoferi akora amakosa kandi atwaye ubuzima bwabo badakwiriye kuyarebera bakwiriye kumwibutsa ko atwaye ubuzima bwabo ndetse byaba ngombwa bagatanga amakuru ku rwego rwa Polisi”

SP Kayigi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo ndetse abakomeretse avuga ko bazakomeza kwitabwaho uko bikwiriye kugira ngo bavurwe bakire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Police yacu niyongere ibyutse ibintu byokwita kuri speed governor kuko ubu taxi minibus zisigaye zariraye nagenda nkizindi modoka ntoya kdi baba batwaye ubuzima bwabantu benshi

Ange yanditse ku itariki ya: 13-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka