Impanuka y’imodoka yarimo umukobwa ugiye kwerekana umukunzi we, yahitanye shoferi
Ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, mu masaa sita z’amanywa, imodoka yerekezaga i Gishamvu ho mu Karere ka Huye yakoreye impanuka ahitwa i Nyanza mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, uwari utwaye imodoka (shoferi) ahita apfa.
Nk’uko bivugwa n’abatuye muri kariya gace kabereyemo impanuka (mu muhanda w’igitaka werekeza i Gishamvu uturutse ahitwa i Nyanza, hafi yo ku Kibuye cya Shali) iyi modoka yari itwaye umusirikare w’ipeti rya kaporali wari ugiye gusura iwabo wa fiyanse we na we bari kumwe muri iyi modoka, ndetse n’undi mugore (cyangwa umukobwa) wari ubaherekeje.
Icyakora bo bakomeretse (umukobwa na fiyanse ndetse n’uwari ubaherekeje), bakaba bajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyanza, Etienne Hahirwabake, umwe mu bahageze iyi mpanuka ikimara kuba, avuga ko hari icyuma kiba kuri feri batoraguye nko muri metero 100 imodoka igikata yerekeza i Gishamvu, ku buryo hakekwa ko impanuka yaba yaturutse ku muvuduko watewe no kubura feri, bikaba byanatumye imodoka igonga igiti.
Icyakora, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, we yabwiye Kigali Today ko bakiri mu iperereza kugira ngo bamenye impamvu nyakuri y’iyi mpanuka.
Ohereza igitekerezo
|
Mukomezd muduhe amakuru mensh
Ababuze uwabo bihangane kdi abo nabo bakomeretse barware ubukira