Imfura za RIB 59 zigiye gutangira akazi zitezweho nkuru ki i musozi?
Abakozi 59 b’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), basoje amahugurwa y’ibanze batangiye muri Mutarama 2018, basabwa kudapfusha ubusa imbaraga Leta yashyize mu mahugurwa bahawe buzuza neza inshingano zabo.
Ni umuhango wabereye mu ishuri rikuru rya Police i Musanze tariki 3 Gicurasi 2018, witabirwa na Col Jeannot Ruhunga Umunyamabanga mukuru w’uru rwego.
Witabiriwe kandi na Isabelle Kalihangabo, umunyamabanga mukuru wungirije warwo, witabirwa na CP Felix Namuhoranye umuyobozi w’ishuri rikuru rya Police i Musanze, unitabirwa n’abakozi 238 ba RIB.
SSP Modeste Bisanzwa, wari ushinzwe gukurikiranira hafi inyigisho zitangwa muri ayo mahugurwa, avuga ko yari agamije kongerera urwego rw’ubugenzacyaha umubare w’abagenzacyaha b’umwuga, bashobora kugenza ibyaha bakabikorera amadosiye adafite ubuziranenge hagamije guha Abanyarwanda ubutabera buboneye.
Bamwe mu banyeshuri basoje amahugurwa baremeza ko bayungukiyemo byinshi bizabafasha mu kurushaho kunoza inshingano bagiyemo zo gutanga ubutabera bunoze.
Mbonyinshuti Claude umwe mu banyeshuri batatu bahawe ibihembo by’indashyikirwa mubatsinze neza, avuga ko ubumenyi ahakuye mu kugenza ibyaha ari bwinshi.
Ati“ Icy’ibanze namenyeye aha ni ukumenya uko ushobora kwitwara ugeze ahantu habereye icyaha. Ubundi hari ukuntu umuntu abanza kwinjira ahabereye icyaha kandi si byo, ibikwiye gukorwa nuko ari ukubanza kuharinda nyuma ugakusanya ibimenyetso”.
Murekatete Diane nawe ngo yizeye gutanga umusanzu mwiza mu baturage nta kubogama agendeye ku bumenyi akuye mu ishuri rikuru rya Police i Musanze.
Nubwo abo banyeshuri bemeza ko bungutse ubumenyi buhambaye, ubuyobozi bwa RIB burabasaba kutirara kandi baharanira gukorera neza Abanyarwanda.
Amanota meza baboneye mu mahugurwa basoje ngo siyo ya ngomba, ahubwo aya ngombwa ni ayo bazahabwa n’abaturage bagiye gukorera nk’uko Col Jeannot Ruhunga Umunyamabanga mukuru wa RIB yabitangaje.
Agira ati“ Mwabonye amanota meza muri aya mahugurwa musoje, ariko amanota ya ngombwa ni ayo muzahabwa n’abaturage mugiye gukorera, bitabaye ibyo imbaraga zashyizwe muri aya mahugurwa muhawe zaba zibaye imfabusa”.
Col Ruhunga yababwiye ko kuba bagize amahirwe yo kuba ari imfura za RIB, bakwiye kuyabyaza umusaruro baba intangarugero mu nshingano bahawe zo kugenza ibyaha.
CP Felix Namuhoranye umuyobozi w’ishuri rikuru rya Police i Musanze yahaye ikaze ubuyobozi bushya bwa RIB nyuma y’icyizere bagiriwe na Perezida Paul Kagame cyo kuyobora urwego rushya rwa RIB.
Asaba abasoje amahugurwa gushyira mu ngiro ubushobozi bahawe bagaragaza uruhare rwabo mu guhangana n’ibyaha byugarije isi muri iki gihe ikomeje guhura n’ihindagurika ry’ibyaha bihambaye.
Avuga ko nta mpungenge afite z’ubumenyi iryo shuri ryatanze kandi yizera ko bazatunganya neza akazi kabo.
Isabelle Karihangabo umunyamabanga mukuru w’ungirije wa RIB, avuga ko abanyeshuri 59 basoje amahugurwa bahita batangira akazi mu turere tunyuranye tw’igihugu bagenza ibyaha.
RIB ni urwego rwashyizweho na Perezida Paul Kagame mu itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’intebe ryo ku itariki 9Mata 2018.
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo RIB yashyizweho na President please.Nta rwego rushyirwaho n’Itangazo. RIB yashyizweho n’Itegeko. Icyo Nyakubahwa President wa Repubulika yakoze nkuko bikubiye mw’Itangazo ryaturutse mu bureau bya Minisitiri w’Intebe n’ugushyiraho Umunyamabanga Mukuru n’Umunyabanga mukuru wungirije ba RIB