Huye: Yafatanywe urumogi yahingaga mu murima w’imyumbati

Umugabo witwa Nkerabigwi Theogene w’imyaka 35 afungiye kuri station ya Police ya Rusatira mu karere ka Huye hafungiye azira guhinga urumogi mu murima w’imyumbati, akavuga ko yabitewe no kuba yarabwiwe ko ruvamo amafaranga menshi.

Kuri uyu wa kane tariki 22/08/2013 nibwo Nkerabigwi Theogene yafatanywe ibiti by’urumogi bigera kuri 20 yari yarahinze mu murima we w’imyumbati uri mu kagari ka Buhimba, umurenge wa Rusatira akarere ka Huye.

Uyu mugabo wiyemerera icyaha yavugaga ko urumogi rwe rumaze ukwezi kumwe nyamara bigashidikanywaho bitewe n’uko rwagaragaraga nk’urukuze, we asobanura ko yaruhingishije ifumbire mvaruganda akaba ariyo mpamvu rwakuze mu buryo bwihuse.

Abajijwe icyamuteye guhinga uru rumogi, Nkerabigwi Theogene yavuze ko ngo yabwiwe ko harimo amafaranga atubutse niko kurushaka ararutera. Ati “Numvise ko ari imali ko havamo amafaranga menshi nuko mbisanga aho bihinze ndabirandura njya kubitera, gusa nari ntarashaka isoko kuko rwari rutarakura”.

Ubuyobozi bwa Polisi bwongeye gushima uruhare rw’inzego z’ibanze mu guta muri yombi abakekwaho ibiyobyabwenge kuko ari nabyo Polisi ihora ikangurira abaturage kugirango hakumirwe ibyaha bitaraba.

Chief superintendent Hubert Gashagaza ukuriye ubugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyepfo atangaza ko gukumira ibyaha bitaraba bigomba kuba umuco w’abaturage bityo amakuru agatangirwa igihe kuko nta terambera ryagerwaho mu gihe abaturage bakirangwamo ibiyobyabwenge.

Ati “Iyo tubimenye mbere biba byiza kuko tubikumira hakiri kare nk’urwo rumogi tukabimenya rugihinze tukarurandura tukarutwika, abaturage rero n’inzego z’ibanze bagomba kubigiramo uruhare bakabiganiraho mu nama, bakamenya ko nta terambere bageraho igihe hakiri abantu bangiza ubuzima bwabo banywa ibiyobyabwenge”.

Nkerabigwi Theogene aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingigo ya 593 ndetse na 594 iteganya igihano kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 3 ihana umuntu wese uhinga akanacuruza ibiyobyabwenge.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka