Hari abasaba u Rwanda gukuraho ingamba z’ubwirinzi : Ese Igihugu cyakuraho uburyo bwacyo bwo kwirinda?

Mu minsi ishize, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, narebye amashusho agaragaza neza impamvu zitandukanye zigaragaza politiki yo mu Karere kacu, n’itandukaniro riri hagati y’imvugo za dipolomasi mpuzamahanga n’ubuzima nyakuri bw’abatuye u Rwanda.

Umwe mu bakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) witwa Kanimba yarahagurutse abaza ikibazo cyumvikanamo ukuri ariko kinyuranye n’imvugo zisanzwe, akibaza umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda(RDF), Brig. Gen. Ronald Rwivanga.

Yagize ati: “Maze kubona ubutumwa bwinshi buturuka mu bihugu by’Iburengerazuba, bisaba u Rwanda gukuraho ‘ingamba z’ubwirinzi’… ariko ndibaza, ese Igihugu cyasiga imipaka yacyo ifunguye nta buryo bwo kwirinda gifite? Birashoboka?”

Abari muri icyo cyumba cyaberagamo ibiganiro, bose barasetse, bitewe n’uko bazi neza uko ibintu bihagaze. Ndetse na Gen Rwivanga ntiyabashije kwifata na we yarasetse, ahita amusaba atebya, ko yazamubariza icyo kibazo rwose.

Byari nk’ibyoroheje, ariko bikora ku kuri gukomeye guhari. Kuki isi isaba u Rwanda kugabanya ubwirinzi mu gihe ibyahungabanya umutekano ku mupaka byiyongera kandi bigaragara neza? Kugira ngo dusobanukirwe neza iki kibazo, tugomba kubanza kureba icyo “ingamba z’ubwirinzi ” zisobanura mu buzima busanzwe. Ku mudipolomate uri i Washington cyangwa i Brussels, ni amagambo ashyirwa mu nyandiko gusa. Ariko ku muturage w’i Rubavu cyangwa i Musanze, bisobanura itandukaniro riri hagati yo kuryama agasinzira mu ituze no kubyukira ku rusaku rw’ibisasu bikomeye.

Izo ngamba zirimo kohereza ingabo mu bice bitandukanye no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, harimo nk’intwaro zifata ibisasu byoherezwa ku butaka bw’u Rwanda zikabizimya mbere y’uko bigera aho byangiza.

Mu bihe bishize, humvikanye urusaku rwinshi rw’ibisasu, ariko ingaruka ku ruhande rw’u Rwanda zari nke cyane. Si amahirwe yabayeho, ahubwo ni ubwirinzi bwateguwe neza na RDF. Iyo izo ngamba zo kwirinda zitabaho, imigambi yo “kurimbura u Rwanda” yavugwaga n’abari bashyize intwaro nyinshi i Goma yari kuba yaragezweho ikaba impamo.

Twabonye intwaro nyinshi ziremereye zishyizwe ku mupaka hafi y’u Rwanda. Twumvise na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo avuga ko bafite ubushobozi bwo ‘kurasa Kigali’ bari i Kinshasa. Muri ibyo bihe bimeze bityo, gusaba igihugu kugabanya ubwirinzi si ugushaka amahoro, ahubwo ni ugusaba ko kijya mu kaga.

Isi ikunze kureba Repubulika ya Demokarasi Congo mu buryo busa n’ububogamiye ku ruhande rumwe. Twumva ubuyobozi bwaho butanga ubutunzi bw’amabuye y’agaciro ku bindi bihugu, ariko ntibugire icyo buvuga ku bwicanyi bukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Hari imitwe yitwaza intwaro irenga 130 ikorera mu Burasirazuba bwa Congo, ariko aho kwibanda ku mizi y’ikibazo gihari, amaso ahora ahanzwe u Rwanda. Ikibazo ni ukwibaza ngo kuki buri gihe u Rwanda ari rwo rushyirwa mu majwi?

Ibyo nabitekerejeho no mu gihe narimo ntembera muri Pariki y’ibidukikije ya Nyandungu, ahantu hagaragaza u Rwanda rushya, rufite isuku kandi rutekanye. Aho nahahuriye n’umunyapolitiki w’inararibonye, akaba n’inshuti yanjye, nigeze kugirana na we ikiganiro nkiri umunyamakuru wandika, na we arimo atembera muri Pariki, mpita mfatirana mubaza impamvu ya za raporo mpuzamahanga zivuga nabi u Rwanda, ambwira inkomoko y’icyo kibazo. Yasobanuye ko byatangiye mu 1994, ubwo FPR yahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe, igihugu cyari cyarasenyutse. Ariko ubuyobozi bushya bwafashe icyemezo cyo gusaba imiryango mpuzamahanga gukorera mu murongo uhuye n’inyungu z’igihugu. Bamwe ntibabyakiriye neza, bimukira muri Congo aho hubatswe ubucuruzi bushingiye ku nkambi z’impunzi zari zinacumbitsemo imitwe nka FDLR.

Mu gihe u Rwanda rwafataga icyemezo cyo gucyura impunzi mu gihugu no gusenya izo nkambi, byagize ingaruka ku nyungu z’iyo miryango mpuzamahanga na ba nyirayo, bityo rero amakimbirane arakomeza. Uyu munsi, ikibazo nyamukuru ni umutekano. Ese u Rwanda rwafungura imipaka rukareka ubwirinzi? Igisubizo ni “Oya.”

Hari iterabwoba rikomeje kubaho, intwaro ziri ku mupaka, imvugo z’urwango, n’ibitero bishobora kubaho. Kureka ubwirinzi byaba ari ugutesha agaciro amateka y’u Rwanda no gushyira abaturage mu kaga.Umutekano si ibintu by’inyongera, ni yo nkingi y’iterambere.

Perezida Paul Kagame yakomeje kubigarukaho kenshi, avuga ko umutekano w’u Rwanda atari ikintu cyo kuganirwaho mu bucuruzi cyangwa mu masezerano. Ku rubyiruko rw’u Rwanda n’abarebera hanze, isomo riroroshye, gusabwa kugabanya ubwirinzi, si buri gihe bisobanura amahoro, rimwe na rimwe bisobanura gushyirwa mu kaga. Iyo mvugo igaragaza kumva neza amateka y’igihugu no kwanga ko yazisubiramo.

Ikindi, izo ntabwo ari imvugo gusa, ahubwo ni inkingi zigenderwaho n’igihugu cyamenye ko amagambo yavuzwe n’Isi ngo ‘Ntibizongera ukundi’ akenshi abura ibikorwa byo kuyaherekeza. Ubwo rero u Rwanda rugomba gukora ku buryo rwizere ko, ‘Ntibizongera ukundi’(Never Again) aba impamo.

Ingamba z’ubwirinzi zifatwa nk’izibangamye ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, ni zo zituma Abanyarwanda babaho mu ituze bagashobora kubaka ibikorwa nka Pariki ya Nyandungu, bakakira inama mpuzamahanga zitandukanye muri Kigali itekanye.

Rero nk’uko uwo munyapolitiki yabivuze, “ Ni ngombwa ko dukomeza kugarira amarembo yacu, no gukaza ingamba z’ubwirinzi, atari uko turi abashotoranyi, ahubwo kuko tuzi neza uko bigenda iyo urugi rutafunzwe”.

Yongeyeho ati, “ U Rwanda ni urw’Abanyarwanda, kandi abaturage b’u Rwanda banzuye ko batazongera kujya mu buriri ngo baryame basinzire basize inzu irangaye, mu gihe hari abantu bamaze imyaka isaga 30 inzozi zabo ari ukuza kuyisenya”.

Igisubizo umukozi wa RRA wabajije ikibazo yahawe ni ‘Oya’ ntibishoboka gusiga umuryango ufunguye. Mu gihe cyose hazaba hari ibyahungabanya umutekano w’Igihugu, kizakomeza kugarira kugira ngo gihorane amahoro.

Inkuru yanditswe mu Cyongereza kuri KT Press na Dan Ngabonziza, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Today, ishyirwa mu Kinyarwanda na Mediatrice Uwingabire.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo se urumva bibaho? Aho gukuraho ingamaba nazikiba inshuro 10000 maze bigaca aho byagaciye

Ntakirutimana noel yanditse ku itariki ya: 28-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka