Gicumbi: Inkuba yakubise umwana ahita apfa

Mu mvura itari nyinshi bikabije yaguye kuwa 9/1/2014 mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rushaki inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 18 witwa Mukandayisenga Donatha ahita apfa.

Ubwo abana bari bavuye ku ishuri bigaho ry’urwunjye rwa Gitega riri muri uwo murenge nibwo inkuba yakubise maze ihitana uwo Mukandayisenga Donatha ubwo yari ageze hafi y’iwabo; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rushaki Kam Frank.

Ababyeyi b’uwo mwana aribo Mugabire Sylivestre na Mukasinamenye Philomene bavuga ko bababajwe cyane n’urupfu rw’umwana wabo kuko yari ageze mu mwaka wa gatatu ubwo yarari kwitegura gukora ikizamini cy’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kandi ko ngo yari n’umuhanga mu ishuri.

Umurambo w’uyu mwana uri bushyingurwe kugicamunsi cyo kuri uyu wa 10/01/2014.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka