Gicumbi: Abantu 6 bari mu maboko ya polisi bazira gukubita umujura bakamwica
Abagabo 6 bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba yo mu karere ka Gicumbi nyuma yo kwica umujura warurimo atobora iduka ry’ibicuruzwa mu murenge wa Mutete.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17/2/2014 uwitwa Nsabimana yafashwe ari gutobora iduka ry’uwitwa Niyonzima utuye mu kagari ka Nyarubuye mu mudugudu wa Kavumu hanyuma nyiri duka aratabaza maze abari ku irondo baza bamutabaye.
Muri uko gutabarwa n’irondo ngo uwo Nsabimana yashatse kubarwanya akoresheje icyuma yari afite nibwo nabo batangiye kumukubita kugeza ashizemo umwuka; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete Mbonyi Paul.
Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yihutiye guta muri yombi abo bagabo bakubise uwo mujura kugeza ashizemo umwuka, umurambo wa Nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ikigo nderabuzima cya Musenyi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
UWIYISHE NTARIRIRWA!
USHAKA URUPFU ASOMA IMPYISI.