Gakenke: Umugezi wayobeye mu mirima y’abaturage wangiza hegitari enye

Imvura yaguye mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, yatumye umugezi wuzura uyobera mu mirima y’abaturage, wangiza imyaka y’ibigori ihinze ku buso bwa hegitari enye.

Uwo mugezi wo mu Kagari ka Nyakina wiroha mu mugezi wa Base, wakira amazi y’imvura aturutse mu misozi itandukanye yo mu Karere ka Gakenke.

Nyuma y’uko imvura iguye amazi akawuzura, wayobeye mu mirima, abaturage ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashenyi bishakamo ibisubizo bajya gusibura inzira y’uwo mugezi, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Nkurunziza Jean Bosco yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati «Ni umugezi wo mu Kagari ka Nyakina. Ubwo imvura yagwaga wuzuye uyobera mu gishanga. Ni amazi y’imvura yawuzuye atuma uyobera mu myaka y’abaturage irarengerwa. Nk’uko bisanzwe abaturage ba Gashenyi twafashe icyemezo cyo kujya twishakamo ibisubizo ku bibazo tubonye. Nahise mpamagara abaturage tujya mu gishanga dusibura imigende, tuyobora ya mazi mu nzira yayo, ubuzima bwagarutse».

Arongera ati «Ni umugezi wakira amazi yose aturutse mu misozi iyo imvura yaguye. Wangije imyaka y’abaturage ihinze ku buso bwa hegitari enye, bari bamaze guhinga ibigori birengerwa n’amazi. Umugezi wasubiye mu nzira zawo nyuma y’uko imigende yari yasibye twayisibuye».

Uwo muyobozi yavuze ko n’ubwo uwo mugenzi warengeye iyo myaka, hari icyizere ko imwe n’imwe ishobora kongera kubyuka igakomeza gukura.

Ati «Kubera ko amazi yaje akuzura akongera gukama, icyo dukora ni ukongera gusibura ibigori bigahembuka, kandi iyo bigaragaye ko imyaka yatabamye burundu, dusaba ubuyobozi bw’Akarere bakongera kudushakira indi mbuto tugatera bushya.

Abaturage bishatsemo ibisubizo bajya gusibura inzira y'uwo mugezi
Abaturage bishatsemo ibisubizo bajya gusibura inzira y’uwo mugezi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka