Gakenke: Umuganga n’umwarimukazi baguwe gitumo bakekwaho gusambana

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Cyabingo mu Kagari ka Muramba haravugwa inkuru y’umugabo usanzwe ukora akazi ko kuvura wafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi, bakaba barimo baca inyuma umugabo w’uwo mwarimukazi.

Abaturage ngo ni bo batanze amakuru maze inzego z’umutekano zirabafata bashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo bakorweho iperereza.

Ubuyobozi bw’uwo Murenge wa Cyabingo bwemeza koko ko uwo muganga yafatiwe mu rugo rw’abandi tariki 30 Gicurasi 2021, bombi bajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Cyabingo, ibindi bikaba bikirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Icyakora hari andi makuru avuga ko uwo mwarimukazi yaba yaragambanye n’umugabo we kugira ngo bagushe mu mutego uwo muganga bagamije kumufatira mu cyuho no kumuca amafaranga, bikaba ari na ko byagenze ariko uwo mugabo abura miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yaciwe, bituma ashyikirizwa inzego z’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niba baramuteze umutego ukamufatase bose ntibazahanwa kimwe? ubutabera nicyo bushinzwe ikosaryabaye n’uko bagiye murugo rw’umugabo iyobajya ahandise byiri kugendagute? uwomugorese araregase kobamufashe kungufu? bayimvikaniye niba basilicata umusonga kumubiri amategeko alone igikwiye niko mbyumva?

Emile yanditse ku itariki ya: 4-06-2021  →  Musubize

Mukomere bavandi!gusa iyi nkuru irababaje iri gushyira ahagaragara imyitwarire idakwiye umukozi wa Leta wakabaye ari bandebereho ,rwose Mayor wa Gakenke akurikirane aba kozi ,birakabije reba nawe kuri GS ya Musave mu murenge wa Gakenke n’aho hari umwarimu w’umudamu wibye mugenzi we w’umwarimu amafaranga ,yagiye ayoherereza undi muntu ayakuye kuri telefone ye mu bihe bitandukanye ,ubu dossier iri muri RIB station ya Gakenke.Mukurikirane iyo nkuru ubu nayo iri kwisoko .Mana tabara abarimu ba Gakenke discipline iranze.

Ndizeye jean paul yanditse ku itariki ya: 4-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka