Gakenke: Abagizi ba nabi batwitse moto y’Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Muhondo

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muhondo, Akagari ka Bwenda, Umudugudu wa Nketsi, abagizi ba nabi bataramenyekana, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 20 Kamena 2024, binjiye mu rugo rw’umuturage biba moto ya Birege Malachie, Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Muhondo barangije baranayitwika irakongoka irashira.

Moto yahiye irakongoka
Moto yahiye irakongoka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo Gasasa Evergiste yatangarije Kigali Today ko abo bantu bataramenyekana hagikorwa iperereza.

Ati “Turakeka ko abamutwikiye Moto ari abajura binjiye mu rugo uyu muyobozi yabikagamo Moto ye bagiye kwiba indi nshya umuntu wo muri urwo rugo yari aherutse kugura bayibura bakiba iyo y’umuyobozi w’amashuri”.

Impamvu yabikaga moto mu rugo rw’abaturanyi nuko aho atuye nta muhanda wo gucamo ikinyabiziga uhari.

Gitifu Gasasa yasobanuye ko abo bajura bajyanye moto bayikuye mu nzu bagenda bayishoreye bageze imbere gato bahita bayitwika.

Ati “Mu makuru twabajije uyu muyobozi w’ishuri Birege niba nta muntu bafitanye amakimbirane waba waje kumwihimuraho yatubwiye ko nta muntu numwe bafitanye ikibazo ahubwo akeka ko ari abajura bashobora kuba bananiwe gutwara iyo moto bakanga kuyisiga bakayitwika”.

Gitifu Gasasa avuga ko muri uyu Murenge nta bujura bukunze kuharangwa ibyabaye bikaba bigikurikiranwa ngo ababikoze batabwe muri yombi.

Umuyobozi w’Umurenge asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe, mugihe babonye umuntu batazi mu Mudugudu batuyemo ndetse bakanagenzura aho uwo muntu ataha.

Ati “Icyo tubasaba ni uko buri muturage aba ijisho rya mugenzi we bagafatanya n’ubuyobozi gukumira icyaha kitaraba kandi bagatangira amakuru ku gihe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka