#COVID19: Bamwe bafatiwe mu ishuri abandi bafatirwa ku misozi basenga (Video)

Ku Ishami rya Polisi rikorera i Remera mu Karere ka Gasabo, Polisi yamurikiye itangazamakuru abantu 29 bafatiwe mu bikorwa bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’Icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda ndetse n’isi muri rusange.

Aba bafashwe ni abantu 29 bafatiwe mu bikorwa bibujijwe, bakaba barimo barindwi bafatiwe mu ishuri ryigisha indimi n’amategeko y’umuhanda barimo kwiga, hakabamo abandi 22 bafatiwe ahantu hatandukanye harimo no mu misozi yo mu nkengero z’umujyi wa Kigali bari mu masengesho.

Mbabazi Joseline umwe mu bafatiwe mu ishuri bigisha, yavuze ko kutigisha yumvaga bireba gusa amashuri agengwa na Minisiteri y’Uburezi, akumva ko bo nk’abantu bikorera yumvaga bitabareba.

Mbabazi Joseline
Mbabazi Joseline

Ati "Twumvaga twe bitatureba ariko nyuma y’uko dusobanuriwe neza, twasanze twakoze amakosa tukaba tuyemera kandi tunayasabira imbabazi, tunashishikariza abandi baba babikora kubicikaho.’’

Bimenyimana Théogène, umuvugabutumwa wafatiwe mu biro ari gusengana na bagenzi be batatu, yatangaje ko na bo nk’abakirisitu bababajwe no kuba barenze ku mabwiriza yo Kwirinda icyorezo cya Coronavirus, na bo bakaba babisabira imbabazi.

Bimenyimana Théogène
Bimenyimana Théogène

Ati "Twabonye hari ibikorwa bimwe na bimwe byemerewe gukora bituma natwe kwihangana bitunanira tujya mu biro turasenga, ariko turasaba imbabazi tunakangurira abandi bakirisitu kwihangana bagasengera mu rugo kuko hahagaritswe guteranira mu nsengero ariko ntihahagaritswe gusenga.’’

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi y’Igihugu itazahwema gufata abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cyugarije u Rwanda ndetse n’isi muri rusange, abibutsa ko Polisi icyo igamije atari ukubafata no kubahana, ahubwo icyo igamije ari ugusigasira ubuzima bwabo.

Ati "Ntituzahwema gufata abantu nk’aba barenga ku mabwiriza yo guhangana n’iki cyorezo, tukabagira inama n’abo guhanwa bagahanwa. Abanyarwanda nibumve uburemere bw’iki cyorezo bakirinde bakirinde n’imiryango yabo, abazabirengaho bazafatwa kandi bazahanwa.’’

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

CP Kabera yibukije aba baturage ko icyo Polisi igamije atari ukubahana, ahubwo icyo ikeneye ari uko abaturage birinda, kandi bakirinda 100%, kandi bakumva ko umuntu umwe ashobora guteza ikibazo igihugu cyose, bityo bakitwararika .

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kabiri yariki ya 2 Kamena 2020, yasubukuye Ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, ukuyemo izijya n’iziva mu Karere ka Rusizi ndetse na Rubavu. Yanasubukuye kandi ingendo za Moto zikorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Mu bitarasubukuwe harimo insengero, amashuri, ndetse n’ibindi bikorwa byose bikorwa mu ruhame birimo inama, ibirori by’ubukwe n’ibindi.

Reba muri aya mashusho (Video) uko aba bafashwe bisobanura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubyukuri mubababarire kukobo baragerageza bagasenga ubuse abajya muri sawuna abajya mumarogi gusambana numva kubwange bahabwa imbabazi gusenga nibyiza gs nanone kwica amabwiriza sibyo mubahugure basengere mungozabo

Abdur hadji yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Ikintu cya mbere Abavuga-butumwa dukwiye gukora muli ibi bihe bya Coronavirus,ni ukwereka abantu ubusobanuro bw’iyi Coronavirus.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21:11,26,mu minsi y’imperuka hazabaho indwara z’ibyorezo,bitume abantu bagira ubwoba,bibaza ibyenda kuba ku isi.Bakwiye kubereka ko ibi bintu byinshi bibi birimo kubera ku isi kandi bifite ubukana buruta ubwo mu myaka yashize,byerekana ko Imperuka iri hafi.Bakwiye gusaba abayoboke babo guhinduka bagashaka Imana cyane.Iki ni igihe cyo Gukanguka bakihana.Mwibuke ko millions z’abantu bari batuye isi ku gihe cya NOWA,bazize kwanga Kwihana,ubwo Nowa yababwirizaga.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana.Yesu wavuze iyo nkuru muli Matayo 24:36,37,yerekanye ko ariko bizagenda nagaruka ku Munsi w’Imperuka [wegereje].Ibi ni Yesu ubwe wabibuze.Aho kubikuba na zero,icyo dusabwa ni ukubyitondera,tugahumuka.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka