Burera: Umusore arakekwaho gufata ku ngufu umukecuru
Umusore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), aho akekwaho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 61 y’amavuko.
Uwo musore usanzwe akora akazi k’ububaji n’ubwubatsi, yatawe muri yombi tariki 30 Kamena 2021, aho mu ijoro rishyira iyo tariki ya 30, ngo yahuye n’uwo mukecuru agenda wenyine mu kumugirira impuhwe amusaba kumuherekeza, mu rwego rwo kumurindira umutekano.
Ngo ubwo yamuherekezaga, bageze mu nzira amufata ku ngufu amakuru amenyekana mu gitondo ubwo uwo mukecuru yazindutse ajya kwa Mudugudu kurega uwo musore, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Bizimana Ildephonse, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitovu.
Yavuze ko atahamya ko uwo musore yafashe uwo mukecuru ku ngufu, aho ukuri kuri ibyo baguhariye inzego zibishinzwe, ari zo RIB n’abaganga.
Yagize ati “Ni byo koko ibyo byabaye mu ijoro rishyira tariki 30 Kamena 2021, nyuma y’uko uwo mukecuru yazindutse ajya kurega uwo musore kwa Mudugudu, twabajije ukekwa avuga ko yahuye n’uwo mukecuru mu ijoro aramubwira ati ntunyure muri iyi nzira wenyine reka nguherekeze, ubwo ntitwahita twemeza ko yamufashe ku ngufu koko biracyakurikiranwa, ikiriho cyo arakekwa”.
Uwo muyobozi avuga ko bashobora kuba bari basinze, dore ko binabujijwe kugenda muri ayo masaha nk’uko biri mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Ati “Birumvikana, birashoboka ko bari basinze kuba bari mu nzira muri ayo masaha, iyo bataba basinze muri uko gusagararirwa k’uwo mukecuru bikabera ahantu hatuwe yari kuba yatabaje, ubu uwo musore yahise ashyikirizwa RIB uwo mubyeyi na we yagiye gutangayo ikirego”.
Uwo muyobozi yanenze abaturage bakomeje kurenga ku mabwirizwa yo kwirinda COVID-19, aho yamaganye uwo musore n’uwo mukecuru ku bw’amakosa bakoze yo kuba batubahirije amabwiriza ngo babe bari mu ngo zabo mu masaha yagenwe.
Ati “Ubutumwa duha abaturage, icya mbere icyabiteye ni uko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, niba mu mabwiriza y’ejo hashize yarasabaga umuturage kuba yageze mu rugo saa moya, bikaba byagaragaye ko bagiranye ikibazo mu masaha y’igicuku, ni uko bari barenze ku mabwiriza, mu kwica amabwiriza bishobora gukurura n’ibindi byaha, ikindi ni n’amahano, ntibikwiye kumva ko umusore yafashe umukecuru ku mbaraga, ubutumwa duha abaturage ni ukuvuga ngo ni habeho kwirinda, kwitwararika, kubaha umuco no kwiyubaha ubwabo”.
Ohereza igitekerezo
|