Burera: Mudugudu aravugwaho gukubita abaturage babiri akabakomeretsa
Niyomukiza Josua uyobora Umudugudu wa Mubuga, mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera akomeje gushinjwa n’abaturage be urugomo, nyuma y’uko ngo aherutse gukubita abaturage babiri akabakomeretsa bamara iminsi barwariye mu bitaro.
Uwo muyobozi arashinjwa n’abaturage gukubita Ndagijimana Evariste na Twarayisenze Emmanuel, ubwo hari ku mugoroba wo ku itariki 04 Nyakanga 2021 abasanze mu nzira.
Ndagijimana Evariste yabwiye Kigali Today ko, ubwo yari mu rugo yumvise induru hafi y’urugo rwe umuntu atabaza, ngo akimara kuhagera atabaye yasanze ari Mudugudu Niyomukiza uri gukubita umwana w’umunyeshuri witwa Twarayisenze Emmanuel.
Ngo ubwo yakizaga uwo mwana, Mugudugudu yaramwadukiye na we aramukubita aho yahakomerekeye agakizwa n’abandi baturage baje batabaye.
Ati “Hari saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo numvishe induru hafi y’urugo iwanjye, nagiye ntabaye nsanga ni Mudugudu uri guhondagura umwana w’umunyeshuri umuturanyi wanjye, ngerageje kumukiza Mudugudu na ba Mutwarasibo bari kumwe baramfata barankubita, ngezwa ku kigo nderabuzima bampinduye intere, ndavurwa ndetse Polisi itwohereje kuri RIB, muri RIB nabo batwohereza kwa Gitifu w’Akagari”.
Uwo mugabo avuga ko Gitifu w’akagari wari wahageze ubwo bamaraga gukubitwa, yumvikanye n’ivuriro ryabavuye Mudugudu ategekwa kwishyura amafaranga y’ivuriro, ari nako akomeza kwemeza ko Mudugudu Niyomukiza afite akamenyero ko gukubita abaturage.
Ati “Gitifu w’akagari nawe yabonye ko twarenganye babwira Mudugudu ko adakwiye gukubita abaturage anategekwa kwishyura kwa muganga amafaranga yakoreshejwe batuvura, uwo muyobozi asanzwe akorera abaturage urugomo, ni gute umuntu yagira ikibazo aho kucyumva nk’umuyobozi agahondagura, birababaje rwose”.
Twarayisenze Emmanuel avuga ko yakubiswe na Mudugudu, ubwo yari avuye kugemurira umubyeyi we (Nyina) urwariye mu kigo Nderabuzima cya Gahunga, asanga abayobozi mu nzira bayobowe na Mudugudu Niyomukiza baramuhagarika, aho kumubaza impamvu ku isaha ya saa kumi nebyiri ari mu nzira batangira kumukubita imigeri mu gatuza.
Yagize ati “Nari ntashye ari saa kumi n’ebyiri mvuye ku kigo Nderabuzima cya Gahunga kugemurira Mama wari urwaye, barampagarika banyicaza hasi, umukuru w’umudugudu ankubita inkoni mu rubavu n’umugeri, ndababara cyane ndatabaza, abantabaye nabo barakubitwa ubwo banjyana ku kigo nderabuzima, aho namaze iminsi ine, najyanweyo ku cyumweru mpava ku wa gatatu”.
Arongera ati “Na Gitifu w’akagari yahageze nkiryamye aho mu muhanda, ni nawe wasabye ko bangeza kwa muganga, birababaje kuba umuyobozi afata umuntu agahondagura”.
Mu kumenya icyo Mudugudu Niyomukiza avuga kubyo ashinjwa n’abo baturage, Kigali Today yamuhamagaye kuri telefoni ngendanwa avuga ko abo baturage bakomeje kuremereza ikibazo kandi kidakomeye aho avuga ko yamaze kwiyunga nabo nubwo yemeza ko atigeze abakubita.
Ati “Ibyo ntabwo nakubwira ngo hari icyo nagutangariza kuko byararangiye, twiyunze nyine birarangira biva mu nzira, umurwayi yavuye mu bitaro yaratashye ameze neza, ariko mu bigaragara nta nubwo nari namukubise ni ibintu abaturage bishyiramo”.
Arongera ati “Nari ndi ku mutekano, ku mugoroba imidugudu irifata nk’itatu ikajya kureba uko abaturage bubahiriza amabwiriz ya COVID-19, twaramufashe yarengeje igihe abuze aho aducika ashaka kuturwanya afata amabuye, turamufata turayamutesha bisanzwe, ariko nyine kubera ko nkora neza usanga abaturage bavuga ngo ndabavuruga, ubundi iyo umuyobozi ari gukora cyane abaturage baramurwanya”.
Mugabo Jean Claude umwe mu baturage bahetse uwo musore bamujyana mu bitaro, avuga ko yasanze Mudugudu na Mutwarasibo bari hejuri y’uwo musore bamukubita.
Ati “Nasanze Mugudugudu amuhagaze hejuri amukandagiye mu gatuza yanamunize, ndabyibuka haburaga iminota mike ngo saa kumi nebyiri zigere, ntabwo badusobanuriye icyo bapfuye kuko twasanze amuhagaze hejuri turakiza, ndetse na Ndagijimana twahahuriye nawe arakubitwa, icyo twakoze ni uguheka umurwayi tumujyana mu kigo nderabuzima cya Gahunga”.
Arongera ati “Turibaza uburyo tuzakomeza kuyobozwa inkoni, uravuga gato Mudugudu agakubita ntawe umuvuga, na nubu aridegembya nta cyo bimubwiye”.
Uwanyirigira Mare Chantal Umuyobozi w’akarere ka Burera, arasaba abayobozi kwegera abaturage batabahutaza, avuga ko icyo kibazo cya Mudugudu cyamaze gukurikiranwa kandi ko cyakemutse nk’uko yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Amakuru mfite nuko Mudugudu ashobora kuba atarakubise uwo muturage, ahubwo niwe washatse gukoresha ingufu ubwo bamufataga yarengeje amasaha, mu rwego rwo gufatanya n’abaturage kugira ngo tubashe gutsinda iki cyorezo dushyira mu bikorwa amabwiriza dukomoraho intsinzi ya mbere, ni ukwegera abaturage tukabasobanurira, birasabwa ko dukomeza kubegera, iyo ikibazo bakakigize icyabo bakumva neza uburemere bw’icyorezo n’ingaruka zacyo badakoreye ku jisho birafasha cyane”.
Arongera ati “Icyo dusaba abayobozi, ni ukwigisha ariko aho binaniranye no guhana birumvikana, hari ibyemezo byatowe n’Inama Njyanama harimo n’ibihano, ariko tukabikora tudahutaza abaturage, kuko hagiyemo ingufu zo guhutaza twaba turi kubaka umuco wo gukorera ku jisho, ugasanga nti tugeze ku musaruro twifuza”.
Ohereza igitekerezo
|
Jewe uyu mudugudu niwe ntuyemo uyu mukuru w’umudugudu baramurwanya kubera Ari umukozi guco yababuza gukora ibyo yishakiye bakamwanga ngo ni muto ahubwo abaturage ntibahinduke bubahe Ubuyobozi, amategeko n’amabwiriza bya leta Kandi abaturage Banga umuntu ukora inshingano ze nta marangamutima.
Jewe uyu mudugudu niwe ntuyemo uyu mukuru w’umudugudu baramurwanya kubera Ari umukozi guco yababuza gukora ibyo yishakiye bakamwanga ngo ni muto ahubwo abaturage ntibahinduke bubahe Ubuyobozi, amategeko n’amabwiriza bya leta Kandi abaturage Banga umuntu ukora inshingano ze nta marangamutima.