Bari bato batari gito: Reba amafoto yabo ku rugamba rwo kubohora Igihugu
Yanditswe na
Servilien Mutuyimana
Ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amafoto y’ingabo zarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu.
Icyo benshi bahuriyeho ni uko bari bakiri bato ku buryo bamwe bazwi ubu bigaragara ko bahindutse cyane. Kuba bari bato nyamara ntibyababujije gukora akazi gakomeye ko kubohora Igihugu, abagituye bakaba babashimira kuba baritanze kugira ngo Igihugu cyongere kibeho.
Kigali Today yakusanyije amwe muri ayo mafoto yabo.
Perezida Kagame ubwo yari ku rugamba rwo kubohora Igihugu
Gen Kabarebe na bagenzi be
Iyi foto iragaragaramo abasirikare bakuru b’Igihugu, barimo Gen James Kabarebe, inyuma ye hari Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari, uwicaye inyuma ye ni Lt Gen Charles Kayonga
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku rugamba rwo kubohora Igihugu
Uwambaye ingofero itukura ni Rtd Col Twahirwa Dodo, Umuyobozi wa RFTC
Uwo uri hagati ni Lt Gen Mubarakh Muganga, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka
Lt Gen Mubarakh Muganga (uri ku ruhande wambaye isaha)
Uyu ni Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports
Uyu wambaye ingofero itukura ni CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
Abahoze ari abanyamakuru ba Radio Muhabura
Rtd Lt. Gerald Mbanda (yambaye ipantaro y’ikoboyi ufite aka radio mu ntoki) ubu ni umuyobozi ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)
Uyu ni Rtd Cpt Daphrose Intaramirwa, ubu atuye mu Karere ka Nyagatare
Kwita ku bakiri bato ni kimwe mu byabarangaga
Hari bamwe muri bo bazwi cyane ariko nawe ushobora kubonamo uwo uzi muri aya mafoto.
Twandikire mu mwanya wagenewe ibitekerezo munsi y’inkuru.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Uriya munyamakuru waganiranga na He PaulKagame wambaye Jacket y’umukara muramuzi? Ni Col.Anaclet Kalibata uyumuheruka ari umukuru w’ibiro byabinjira n’abasohoka mu gihugu, hambere aherutse gusimburwwa kumwanya w’ushinzweiperezaryo hanze y’u Rwanda.
Ibi binyereka ukutikunda inkotanyi zagize kuko bamwe bahevye confort zone bari bafise mubihugu bari barahungiyemwo, abandi mubihugu bari bafashwe nabi mubindi bihigu biha target yukuva mubuja bwatewe n’ubuhunzi. Bikampa icigwa y’uko igihugu canje c’Uburundi umusi umwe kizohohoka hakaza indongonzi zitwarira bose