Amanegeka, amabuye y’agaciro...Akarere ka Ngororero mu mpaka n’abatuye Nganzo

Umudugudu wa Nganzo mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Muhororo, ku gice cyo haruguru y’umuhanda wa Kaburimbo, niho higanje ibirombe by’amabuye y’agaciro acukurwa na Kompanyi ya Ruli Mining Ltd.

Kubera iterambere ryakomeje kwiyongera muri uwo Mudugudu, hagacibwa imihanda hagashyirwamo amazi n’amashanyarazi, abaturage ba hafi bari batuye mu manegeka, bihutiye kuhagura ubutaka banahabwa ibyangombwa byo kubaka, maze baratura.

Mu myaka ibiri ishize Kompanyi ya Ruli Mining itangiye kuhakorera ubucukuzi, nibwo hatangiye kugaragara ibibazo by’inzu za bamwe muri abo baturage zisaduka kugeza ubwo zimwe zinasenyuka burundu.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abaturage batuye mu miryango 12, bakomeje gutakambira inzego n’ubuyobozi bw’ibanze kubarenganura, kugira ngo iyo Kompanyi bavuga ko ibasenyera kubera ibikorwa byayo ibimure, bahawe ingurane ikwiye kuko babangamiwe kandi ubuzima bw’abo buri mu kaga.

Umwe muri bo agira ati, "Inzu yanjye ifite agaciro k’amafaranga miliyoni enye, ariko ibikorwa by’ubucukuzi biri kuyangiza yarasadutse, ubuyobozi ntacyo budufasha ngo Kampanyi ihacukura itwishyure twigendere".

Undi nawe agira ati, "Abaherukaga kuza gupima bavuze ko inzu yanjye yasenyutse ntaho ihuriye n’ibikorwa by’ubucukuzi, kandi aho hantu nari mpatuye nta kibazo mfite, ubu ndasembera mu bukode mbayeho nabi kandi nari nagerageje kwiyubakira ahantu heza".

Ubuyobozi bwakoze iki?

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yabwiye Kigali Today inshuro zirenze imwe ko ikibazo cy’abo baturage bakizi, kandi bakomeje kugikorera ubuvugizi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi RMB, kuko ari cyo kizobereye mu byo kumenya ubuziranenge bw’abo bukorerwa

Cyakora Nkusi nawe yagaragazaga ko abo bahanga mu by’ubucukuzi bagiye batinda, kandi ko Akarere kakomeje kubasaba kuza kubafasha muri icyo kibazo, ariko nabo bategereje ko bazaza kugira ngo hasuzumwe niba koko ibikorwa by’ubucukuzi bubangamiye abaturage.

Yagize ati, "Ikibazo tumaze kukimenya twakoze ubuvugizi muri RMB ngo ize idufashe kugikorera ubugenzuzi, tumenye niba koko gusenyuka kw’izi nzu z’abaturage gufitanye isano n’ubucukuzi cyangwa zubatse nabi tuzakomeza gukora ubuvugizi".

Abaturage bitabaje Intara

Mu mvura yaguye ku Muhindo wa 2024 abaturage bakomeje kugira impungenge z’uko inzu zabo zabagwaho, kuko zasadutse mu bikuta n’ahandi, maze bongera gutakambira Akarere ko kagira icyo kabafasha.

Icyaje kubatungura ni ukubwira ko batuye mu manegeka, bityo ko bakwiye kwemera kwimuka bakajyanwa gukodesherezwa ahari inzu zidashyira ubuzima bwabo mu kaga, maze abaturage biyumvisha ko noneho ibyabo birangiriye aho ko Kampani ikomeje gukingirwa ikibaba.

Imiryango ifite icyo kibazo muri uwo Mudugudu yibajije ukuntu inzu zabo zishyizwe mu manegeka, nyuma y’igihe bagaragaza ko zisenywa na Kampani ihacukura amabuye y’agaciro kandi uwo ari Umudugudu ntangarugero Akarere kazi, dore ko inzu ku yindi ubwo butumwa bwo kubimura nta ngurane bwabagejejweho.

Abaturage bavuga ko basiragijwe mu nzego z’ibanze, ku Murenge, ku Karere ariko ntibahabwe ibisubizo kuri icyo kibazo, bahitamo kujya ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ngo barenganurwe.

Umwe muri bi agira ati, "Akarere katwizezaga kudukorera ubuvugizi, RMB ikaza gusuzuma ikibazo cyacu, none barabihinduye ngo dutuye mu manegeka, ubwo se urumva atari uburyo bwo gushaka kutwimura ngo inzu zacu nizigwa bizitwe ko zari zubatse nabi, Kampani ibe itakitwishyuye ibyacu, nibabanze basuzume ikibazo cyacu mbere yo kutwimurwa tumenye aho tuzabariza n’aho batwerekeje".

Akarere ka Ngororero ko kagaragaza ko kwimura abo baturage bakajya gukodesherezwa, impamvu byatekerejwe mbere y’uko RMB isuzuma ikibazo cy’abo, bijyanye n’impamvu zihutirwa ku bwo kurengera ubuzima bwabo, mu gihe bigaragara ko izo nzu zabo zabagwaho kubera imvura.

Meya Nkusi avuga ko kubimura badapimiwe biri ukwabyo, no gusuzumirwa inzu zabo biri ukwabyo, bityo ko bakwiye kwemera bakimurwa ikibazo cy’abo kikazakemuka ariko bariho.

Ubwo abaturage berekezaga ku biro by’Intara y’Iburengerazuba, Guverineri w’iyo Ntara yahise asaba Akarere ka Ngororero kubikurikirana byihuse, kuko kasobanuraga ko ibyo kakoze birimo gukorera ubuvugizi abaturage byari bihagije.

Nyuma y’itegeko rya Guverineri ntibyateye kabiri kuko ku wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, abantu baturutse i Kigali muri RMB bageze mu Mudugudu wa Nganzo, bagenzura inzu ku yindi yavuzweho ikibazo cyo kwangizwa n’ubucukuzi.

Abaturage babwiwe ko noneho ibyabo bigeze ku musozo, kuko hagiye kugaragara ukuri gushingiye ku bipimo bya gihanga maze hagakurikiraho kureba abigiza nkana.

Kigali Today yashatse kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu wari kumwe n’itsinda rya RMB, ku gihe ibisubizo by’abaturage kuri ibyo bipimo bya gihanga bizaba byabonetse ariko ntabyakunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka