Abashaka u Rwanda, barushakira ibibi, barukurahe se? Ntaho bafite barukura - Perezida Kagame (Video&Amafoto)

Perezida Paul Kagame yemeza ko yizeye ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda, ku buryo nta mwanzi ushaka kugira aho amenera yagira icyo ageraho.

Perezida Kagame aganira n'ingabo zasoje amahugurwa
Perezida Kagame aganira n’ingabo zasoje amahugurwa

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 ubwo yasozaga imyotozo yo guhashya umwanzi yateguwe n’ingabo z’igihugu mu gikorwa cyiswe “Operation Hard Punch”.

Iyi myitozo iba buri mwaka, imara amezi atatu aho ababa bayitabiriye biga bakanashyira mu ngiro amayeri yoseyo gukumura umwazi.

Perezida Kagame utajya usiba iki gikorwa, kuri iyi nshuro yagize ati “ Niyo mpamvu mumaze iminsi hano mwigishwa ibyo mwatweretse, byerekana ibyakorwa, ibyakoreshwa igihe bibaye ngombwa.”

Yakomeje ati “Ubundi umuntu arebye ibyo abantu bakora mu mvura, mu mashyamba, harimo gukomereka, harimo ibintu byinshi. Ntabwo ibyo mubona bigera aho tuvuga ngo birahagije. Uyu mwuga uvuze byinshi birenze umuntu kuko ari iby’igihugu. Biraturenze nk’abantu ku giti cyacu.”

Perezida Kagame yabwiye ingabo zasoje imyitozo ko bakwiye gukoresha ibyo bafite kuko ntabyo gupfa ubusa bihari, abasaba gukoresha bike bafite bakagera kuri byinshi.

Ati “Nta kazi katunanira na busa igihe ibitekerezo ari bizima, imico ari mizima. Nta kazi katunanira, nta na busa. Ibyo mwumva hirya na hino bizarangirira mu bitekerezo gusa.”

Imyitozo yahabwaga ingabo zo muri Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba iyoborwa na Maj. Gen. Alex Kagame.

Ushatse no kureba andi mafoto menshi y’igikorwa wakanda AHA

Reba na Video igaragaza uko igikorwa cyagenze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose imana ijye itwirindira kuko amaboko yabantu ntiyaturwanirira

Byigeroeugene yanditse ku itariki ya: 12-12-2018  →  Musubize

Imana ikomeze iguhe imbaraga, n’igihe zizaba zitagihari, izazirikane ko u Rwanda rukeneye abagabo nka KAGAME

dynamo yanditse ku itariki ya: 11-12-2018  →  Musubize

Ndabona u Rwanda narwo rufite Ibifaru bigezweho.Global Military Budget ku isi hose irenga 1.6 Trillions Usd.USA yonyine irenza 700 Billions Usd.Russia na China bisigaye birusha intwaro zikomeye Amerika.Nibyo byonyine bimaze gukora Hypersonic Missiles zigenda 5000 km/H.Ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 16 000,zishobora gusenya isi mu gihe gito.Abahanga mu bya gisirikare,bemeza ko niba nta gikozwe ngo bakureho atomic bombs,nta kabuza ibihugu bizarwana bizikoreshe batwike isi yose.Chance tugira nuko Imana ibacungira hafi.Izabatanga itwike biriya bitwaro,ikureho intambara mu isi.Bisome muli Zaburi 46 umurongo wa 9.Hanyuma ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Nabyo bizome muli imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka bible yita Armageddon.

karekezi yanditse ku itariki ya: 12-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka